Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMOSI 1: IMANA IZAHANA AMAHANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.

šŸ“– AMOSI 1
[1] Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b’i Tekowa, y’ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba.
[3] Uwiteka aravuga ati”Ibicumuro bitatu by’i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by’ibyuma.”
[6] Uwiteka aravuga ati”Ibicumuro bitatu by’i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu.”
[9] Uwiteka aravuga ati”Ibicumuro bitatu by’i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry’ubuvandimwe.”
[11] Uwiteka aravuga ati”Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose.”
[13] Uwiteka aravuga ati”Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b’i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dutangiye igitabo cy’umuhanuzi muto witwa Amosi. Izina Amosi risobanuye umutwaro. Hari umutwaro Imana yamwikoreje yagombaga kugeza ku bantu.

1ļøāƒ£ TUMENYE AMOSI
šŸ”°Amosi yari umwe mu bashumba b’i Tekowa (1:1) yoherejwe ku Bisirayeli kugira ngo ababurire ko yumvise intare itontoma kandi iyo ntare nta yindi yari Uwiteka Imana yabo. Ashorewe n’Umwuka w’Imana, Amosi yafashe uko iyo ntare itontoma abigereranya n’uko Imana ivugana n’amahanga ndetse n’ubwoko bwayo ubwabwo (1:2).

2ļøāƒ£ UBUTUMWA BWA AMOSI
šŸ”° Amosi yahamagariwe guhanurira amahanga yari yarakoreye inyokomuntu iby’ubugome. Yoherejwe na none mu mbaga y’abantu aho ishyanga ryahiriwe ryubahaga Imana ryari rituye rifite amahoro kandi riguwe neza ariko ryakandamizaga abakene ndetse rikemera uvuriganya kandi rikagoreka imanza.
āš ļø Ntabwo amahanga aturanye na Isirayeli yaciriwe urubanza bitewe n’uko bari abanzi ba Isirayeli ahubwo byatewe n’uko barenze ku mahame rusange agenga abantu. Hari ibintu bibiri bigaragara mu iteka Amosi yaciye: Nta bunyangamugayo n’imbabazi byarangaga abantu. Ejo tuzabyinjiramo neza turebe impamvu yabyo. Nta kabuza Imana yagombaga guhana amahanga ayaziza ibyaha byayo.
āœ³ļø “Mu byaha byose Imana izahana, nta gikomeye cyane mu maso hayo nk’ibyaha bishishikariza abandi gukora ikibi. Imana yifuza yuko abagaragu bayo bagaragaza ko ari indahemuka babikoresheje gucyaha icyaha badakebakeba, uko byababaza kose. Abantu bahawe inshingano n’Imana ntibakwiriye kuba abanyantege nke, batwarwa n’ibitekerezo by’abandi kubwo kugira ubwira. Ntibakwiriye kurangamira ikuzo ryabo bwite, cyangwa kwihunza inshingano ziruhije, ahubwo bakwiriye gukorana umurimo w’Imana ubudahemuka badacogora.” AA 215.1

šŸ› MANA USHIMWE KO UTORANYA ABAGUKORERA MU BOROHEJE N’ABAKOMEYE. DUHE GUKIRANUKA KU NSHINGANO ZERA WADUHAYE. UHE ABAWE KWANGA ICYAHA URUNUKA.šŸ™šŸ¾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *