Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yoweli 1 usenga kandi uciye bugufi.
📖 YOWELI 1
[7]Bwononnye uruzabibu rwanjye n’umutini wanjye bwarawushishuye, burawukokora rwose burawutema, amashami yawo ahinduka umweru.
[8]Boroga nk’umwari wambaye ikigunira, kuko yapfushije umugabo w’ubugeni bwe.
[11]Nimumwarwe mwa bahinzi mwe, namwe abahingira inzabibu nimuboroge, muririre ingano na sayiri kuko imyaka yo mu mirima irumbye.
[15]Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!
[19]Ayii we, Uwiteka! Ni wowe ntakira kuko umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu, kandi ibirimi by’umuriro byatwitse ibiti byose byo ku misozi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Yoweli bisobanuye Yehova ni Imana cg Usengimana mu Kinyarwanda. Na we atangiye agaragaza ingaruka mbi zo kutumvira Imana kw’Abayuda. Kuramo isomo.
1️⃣ BOSE BASABWE KUBIBOROGERA
📖Nimumwarwe mwa bahinzi mwe, namwe abahingira inzabibu nimuboroge, muririre ingano na sayiri kuko imyaka yo mu mirima irumbye.(Yow 1:11)
📍Ibi byago ntabwo ari rusange, bitabaye ibyo, abatuye ku isi barimbukira rimwe. Nyamara hazaba hari ibiteye ubwoba bikabije bitigeze kumenywa n’umwana w’umuntu. Ibyago byose bizagera ku bantu imbabazi ziri hafi kurangira, bizaba bivanzemo n’imbabazi. Amaraso ya Kristo yaviriye umunyabyaha amukingira igihano cy’ibyaha bye; ariko mu rubanza ruheruka, umujinya uzasukwa ku munyabyaha uzaba utangaje utakirimo imbabazi. II 607.2
➡️Nta mahoro y’amanyabyaha.1
Abashingira umunezero wabo ku binyura imibiri, bahita bawutakaza iyo haje ibirushya by’iyi si, imitini yarabye. Kandi n’amaherezo batakwihana bakazagerwaho n’ibyago biheruka.
👉Ariko umunezero Mwuka atanga ntushira.
Ingorane duhura nazo tumenya ko zigamije kudufasha gushaka Kristu n’agakiza atanga kandi kw’iherezo hakazaba umunezero w’iteka.
2️⃣ GUHANGA AMASO UWITEKA
📖Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!
📍…Satani yashatse gukangura no gukomeza ibyifuzo bibi by’abantu kugira ngo binyuze mu guhora bacumura, imbaga nini ikomeze kujyanwa kure y’Imana, kandi iboheshwe ingoyi z’icyaha nta byiringiro ifite. AnA 638.2
➡️Si igihe cyo kwiheba ngo umuntu yemere ko aheranwe n’ibyaha, ni igihe cyo guhanga amaso aho agakiza kacu gaturuka. Ababonye ishyano si abari muri Kristu Yesu ahubwo ni abari kurindagirira mu mirimo y’umwanzi satani.
🔅Kubabazwa n’icyaha gukwiye kuvamo kwihana no guca bugufi imbere y’Imana. Buri muntu yaracumuye, agira uruhare mu ngaruka z’icyaha kandi buri muntu agomba kwihana.
Kandi ikibabaje ingaruka z’ibyaha byacu zigera no ku biremwa bindi.
⏯️Kingurira Kristu uri gukomanga ku rugi rw’umutima wawe. Umunezero w’ukuri nibwo uzakuzura.
🛐UWITEKA DUHE KUGUSHAKA BIGISHOBOKA, DUHE KUBA MURI KRISTU.🙏🏽