Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
HOSEYA 11: URUKUNDO IMANA IKUNDA ISIRAHELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.

📖 HOSEYA 11
[1] “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.
[2] Ariko bitandukanije n’ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bali, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.
[3] Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.

[4] Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.
[8] “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.
[9] Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.

🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Hoseya 11 aratugarazagariza uburyo abisiraheli batahaye agaciro urukundo Imana yabakunze. None twe bite? Isubize nanjye nisubize.

1️⃣ URUKUNDO IMANA IKUNDA ISIRAHELI
📖[1] “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.

⏯️ Amagambo Hoseya yakoresheje kuri uyu murongo afitanye isano yabugufi n’amagambo aboneka muri Yeremiya : Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza (Yeremiya 31:3)
♦️ Umukiza ahora ashakasha inzimizi avuga ati “Nabasha nte kukureka? “Hoseya 11:8. Nubwo umutima unangiwe wirukana urukundo rw’Umukiza, aragaruka akinginga ati “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga.” Ibyahishuwe 3:20. Imbaraga inesha y’urukundo rwe ihatira abantu kwinjira, maze bakavuga bati “ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo. ” Zaburi 18:35. IyK 114.3

Ntitwapfa kuvuga ngo “ngwino”. Mari abumva ko bahamagawe, ariko amatwi yabo y ‘ ibihurihuri akaba atazi ubusobanuro bw’ uko guhamagarwa. Benshi bamenya neza ko bavuye mu mwanya barimo bagasubira hasi. Bavuga bati “sindi umuntu wo gufashwa, ndeka.” Nyamara ntukarekere aho! Ujye ugaragaza urukundo igihe wunganira abacogoye n’abatagira kivurira. Ujye ubakomeza kandi ubatere ibyiringiro. Ujye ubahatira kuza ukoresheje ubugwaneza. IyK 114.4

2️⃣ UWITEKA SI NK’UMUNTU
🔰 [9] Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.
Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi. (Mika 6:8)

⏯️ Igihe cyose unaniwe gukingurira Kristo urugi rw’umutima wawe, uba ugabanije amahirwe yo kwemera ubuntu bw’Imana. Ntutume wandikwaho nk’ibyanditswe ku Basirayeli ba kera ngo: “Nimumureke.” Hoseya 4:17. Ntugatume Yesu arira kubera wowe, nk’uko yarize kubera Yerusalemu agira ati “iwanyu hagiye gusigara ari itongo.” Luka 13:35. IyK 115.3
Itegeko ngo “jya mu nzira nyabagendwa no mu mihora,” rigeze igihe cyo gusohozwa. Ngizo intumwa ziravuga ngo “nimuze, kuko ubu byose byateguwe.” Umwuka araguhatira kuza. Kuraho ibihindizo maze ukingure urugi rw’umutima wawe. Abamarayika bategereje kuririmba indirimbo bishimira ko undi muntu yemeye gutumirwa mu birori by’ubutumwa bwiza. IyK 115.4

🛐 UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KWITEBA IRARIKA RYWE🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “HOSEYA 11: URUKUNDO IMANA IKUNDA ISIRAHELI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *