Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOWERI 3,4: AMAHEREZO Y’ABATUYE ISI UKO AHANUWE MURI YOWERI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yoweli 3 n’icya 4 usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOWELI 3 na 4
YOWELI 3:1-2
[1]“Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
[2]Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.
YOWELI 4:1
[1]“Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu,
[14]Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi.
[17]“Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.
[20]Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, n’i Yerusalemu ibihe byose.
[21]Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.”

Ukundwa n’Imana, dushoje igitabo cya Yoweli twigira hamwe ibice bibiri. Abahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda bagihaye ibice 4 mu gihe mu zindi ndimi ari bitatu. Tubikoze kandi mu rwego rwo kudasobanya na gahunda y’itorero ku isi yose yo gusoma igice kimwe ku munsi aho bageze mu gice gisoza cya 3.

1️⃣ISUKWA RYA MWUKA W’IMANA
🔰🔅Igice kimwe cy’ubu buhanuzi bwa Yoweri cyasohoye mu gihe cy’intumwa ku munsi wa Pantekote. Kandi buzagaragara kurushaho muri iyi minsi tugezemo ku bantu b’Imana. Bazahabwa Umwuka Muziranenge bahinduke urumuri mu mwijima w’ibya Mwuka, bamurukire isi. Ibi bitwongerere kwizera ko Imana izakora n’abantu bayo mu mbaraga ikomeye. (Manuscript 49, 1908).
🔅Mu butumwa bwa Marayika wa 3, marayika wundi azamanuka ava mu ijuru, afite imbaraga nyinshi, isi yose imurikirwe n’umucyo we. Mwuka w’Imana azeza abato n’abakuru indirimbo z’ishimwe zisakare isi yose.
Abiringiye Imana kugeza ku mperuka bazahemburwa n’ubutumwa bwa Marayika wa 3 buzaba buvugwa mu mbaraga ikomeye (The Review and Herald, October 13, 1904).
➡️Muvandimwe ntawe uzahabwa imvura y’itumba atarabonye imvura y’umuhindo. Kwitegura rero ni none, kwiyegurira Imana ni uyu munsi, ejo si ahacu. Ni iby’igiciro kuzaba mu barokotse ku munsi ukomeye w’Uwiteka. Kuba muri Yerusalemu nshya, ndabikwifurije.🙏🏾

YOWELI 4
Uwiteka IMANA ni urukundo,ariko ubutabera bwayo nabwo buruzuye. Kurimbuka no kubaho iteka bizava ku cyemezo dufata none. Hitamo ubugingo (Kristu) ubeho.

1️⃣URUBANZA RW’IMANA MU MINSI YA NYUMA(Yoweli 4:1-8)
🔰Gusubira muri gakondo kw’Abayuda, intsinzi iheruka y’itorero ry’ukuri ku banzi baryo, byavuzweho mbere y’igihe. Nta muntu warwanyije Imana cg itorero ryayo utazagirwaho n’urubanza.

2️⃣ABO URUBANZA RUZAGERAHO(Yow 4:9-17)
Abanyabyaha binangiye, ntibazarokoka ku munsi w’umujinya. Abahanuzi benshi bavuze iby’intsinzi y’intore z’Imana ku bazirwanya. Ku bakiranutsi uzaba ari umunsi w’ibyishimo, ku bagomeye Imana uzaba uteye ubwoba.🤔 Buri wese nahunge umujinya ugiye gutera. Utabitewe n’ubwoba ahubwo kubera gukunda Kristu Umucunguzi kandi Imbaraga zacu.

3️⃣IMIGISHA Y’ITORERO RY’IMANA (Yow18-21)
Imana igiye kuzigaraza cyane, ubutumwa bwiza bugere kure hashoboka. Isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka. Kristu ni we sōko, kubabazwa kwe, ubuntu, kutweza, kuduhembura no kutubashisha kwera imbuto. Inkuru nziza y’ubuntu izagera no ku banyamahanga bose, ku mpera z’isi. Mu nzu yayo, mu buturo bwo mu ijuru hava ibyiza bihora bituryohera, n’ibyiringiro ku kuzaba mu munezero w’iteka.
⏯Muvandimwe amahitamo yacu ya none, niyo azatanga iherezo ryacu. Umunsi w’Uwiteka ukazawubona nk’uw’ibyishimo, undi ukazamugeraho uteye ubwoba. Ubwo Imana izahana amahanga yarenganyaga itorero UZABA URIHE? Jya mu ruhande rw’Uwiteka, rwaneshehe kandi ruzanesha intambara ikomeye, Kristu agushoboze.

🛐UWITEKA MANA, DUHE IMBARAGA YAWE, TUMENYE GUHITAMO NEZA🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *