Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.
📖 HOSEYA 3:
[1]Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.”
[2] Nuko ndamubona mutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti
[3]“Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”
[4]Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu.
[5] Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.Nk’uko Hoseya agirira umugore we ashaka kumucyura ni ko Uwiteka azacyura ubwoko bwe.
1️⃣HOSEYA ACYURA UMUGORE WE
▶️Nk’uko ubuhanuzi bwa Hoseya bubigaragaza by’umwihariko mu gice cya 3,Ntabwo yanditse ashingiye kucyo aricyo cyose, ahubwo yanditse ashingiye ku rukundo.
Iyaba buri wese yatekerezaga urukundo Imana yakunze ubwoko bwe, na we yagerageza akayitura urwo rukundo, arugaragariza mu mibanire ye n’abandi.
▶️Yagereranije umubano w’Imana n’umuryango wayo, umubano w’abashakanye na Kristo ndetse n’uwo Kristo afitanye n’Itorero (Ef 5:25-32)
2️⃣AMAHIRWE AZANWA NO KWIHANA
🔰Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.(Yes 2:2)
▶️Ubuhanuzi bwerekeye urubanza bwahanuwe na Amos na Hoseya bwanjyaniranaga no guhanurirwa ikuzo ryo mu gihe kiri imbere. Imiryango cumi yamaze igihe kirekire yarigometse kandi yaranze kwihana ntiyigeze ihabwa isezerano ko izasubizwa mu butware bahoranye. Bagombaga kuzaba inzererezi mu mahanga kugeza ku mperuka y’ibihe. Ariko binyujijwe ku muhanuzi Hoseya, hatanzwe ubuhanuzi bweretse Abisirayeli amahirwe yo kuzagira umugabane mu gukomorerwa guheruka kuzakorerwa ubwoko bw’Imana ku iherezo ry’amateka y’Isi, ubwo Kristo azaba aje ari Umwami w’abami n’umutware utwara abatware. Umuhanuzi Hoseya yavuze ko imiryango cumi Izamara iminsi myinshi “idafite Umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo, habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu. “Umuhanuzi yakomeje agira ati: “Hanyuma Abisirayeli Bazagaruka, bashaka Uwiteka Imana yabo, n’Umwami wabo Dawidi: basanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye. “Umur 4,5.(AnA 192)
❇️Nk’uko mu gice cya 2 bivuga, Imana yari ifite umugambi wo kuzahura umuntu wese wihana wajyaga kwifatanya n’itorero ryayo ku isi, anabereka imigisha abana b’Imana bayubaha bahabwa,
⁉️Nawe Imana igufitiye umugambi wo kukuzahura muri iyo sayo y’ibyaha warohamyemo, witeguye ute?nta kure wagera Imana itagukura, garuka umusange yiteguye kukwakira .
🛐 IMANA Y’AMAHORO; TUBASHISHE KUZIRIKANA URUKUNDO WADUKUNZE BIDUTERE KUZABANA NAWE
Wicogora Mugenzi.