Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 HOSEYA uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.
📖 HOSEYA 2
[6] Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa
[7] nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n’ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw’intama n’imigwegwe n’amavuta ya elayo n’ibyo kunywa.
[8] Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura.
[13] Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n’iby’imboneko z’ukwezi bye n’amasabato ye, n’amateraniro ye yera yose yategetswe.
[16] Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurure.
[18] Uwiteka aravuga ati: ‘Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bali, databuja.’
[19] Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bali, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya nta habi habaho umuntu yagera Imana itamukura kandi nta heza habaho Imana itamushyira aramutse ayemereye. Abisirayeli bahawe amahirwe ya kabiri nyuma yo guhanwa.
1️⃣ GUHANIRWA UBUSAMBANYI
🔰Nk’uko ubusambanyi bwa Gomeri bwashenguraga umutima wa Hoseya, uko niko ubusambanyi bwa Isirayeli bwashenguraga umutima w’Imana. Ikibabaje kurutaho ni uko Hoseya yakoze umurimo igihe Isirayeli yari ifite uburumbuke itigeze igira none iyo migisha igakoreshwa mu gusenga ibigirwamana aho gusenga Imana nk’uko bajyaga babikora (Gutegeka 7:12-14). Ako kari agasuzuguro ku Mana. Burya koko aho kugira ngo Imana iguhombe yaguhombya ikakuronka.
✳️ “Nitwemerera ubwenge bwacu guhugira mu binezeza by’isi tukirengagiza gusenga, hari igihe Imana yabona ko ari ngombwa KUTWAMBURA ibyo bigirwamana by’izahabu, amazu, cyangwa imirima irumbuka.” II 601.1
2️⃣ AMAHIRWE YA KABIRI
🔰Hoseya wasabwe kongera gucyura Gomeri wamuhemukiye, yashushanyaga icyo Imana yifuzaga gukorera Isirayeli. Iki gice kiratugaragariza uruhare rw’Imana mu guha andi mahirwe ya kabiri Isirayeli.
📖 “Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bali, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi. Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti: ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati: ‘Uri Imana yacu.’ ” Hoseya 2:19, 25.
➡️ Nshuti, Imana yacu ni Imana itanga andi mahirwe. Adamu na Eva, Aburahamu, Yakobo, Petero n’abandi bahawe andi mahirwe ya kabiri. Uyu munsi Imana natwe irifuza kuduha andi mahirwe ya kabiri. Nuko rero “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.” Abaheburayo 4:7.
🛐 MANA TUGUSHIMIYE KO URI IMANA ITANGA ANDI MAHIRWE. UYU MUNSI TUGUHISEMO NGO UTUBERE UMUGABO NATWE TUKUBERE ABAGORE B’INDAHEMUKA. 🙏
Wicogora Mugenzi