Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
HOSEYA 4:IBYAHA BY’ABISIRAYELI BIVUGWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.

📖 HOSEYA 4

[1]Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.
[2] Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso.
[3] Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n’ibisiga byo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja azapfa.
[4]“Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk’ababuranya umutambyi.
[5]Kandi uzasitara ku manywa, n’umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.
[6]“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ijambo ry’Imana ritubwira ko kumenya Imana nibwo bwenge kdi ko kuva mu byaha ariko kujijuka, turararikirwa kuva mu byaha kugira ngo Uwiteka atatureka, ese akuretse wajya he?

1️⃣NUBURA UBWENGE NZAKUREKA

▶️Igihe cyabanjirije kujyanwa mu bunyage kw’imiryango cumi ya Isirayeli, cyari igihe kirangwa no kutumvira n’ibyaha nk’iby’i Sodomu. Amategeko y’Imana yari yarahinduwe ubusa kandi ibi byakinguye amarembo y’umwuzure wo gukiranirwa kw’ishyanga rya Isirayeli.
Umuhanuzi Hoseya yaravuze ati:Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu…..umur 1,2

▶️Ubutumwa Imana yabatumyeho ibunyujije mu muhanuzi Hoseya bwari ubu ngo :”Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge:Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.(umur 6)

🔰Mu gihe cya Aburahamu, abaturage b’i Sodomu bigometse ku Mana n’amategeko yayo bihandagaje, maze hakurikiraho ibyaha, kwangirika no gusayisha gukabije nk’ukwari kwararanze abantu ba mbere y’umwuzure.abaturage b’i Sodomu bagejeje aho Imana idashobora kubihanganira, maze umuriro wo guhora kw’Imana urabakongerezwa.(AnA 190)

⁉️Wowe se bite no kwakira kugira neza kw’Imana kuturehereza ku kwihana?Ijambo ry’Imana ni umucyo umurikira ibirenge byacu, va mubyo urimo bitagira umumaro, wemere kuyoborwa n’amategeko y’Imana nibwo uzaramba.

2️⃣UKO WAKOZE NI KO UZAGENZEREZWA

📖Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura.(Yes 24:2)

▶️Mu bihe byose byabayeho, kwica amategeko y’Imana kwagiye gukurikirwa n’ingaruka nk’izo.
Mu gihe cya Nowa ubwo ihame ryose ryo gukora ibitunganye ryicwaga kandi gucumura kukarushaho kwimbika ndetse kukaba gikwira ku buryo Imana itashoboraga kubyihanganira, haciwe iteka rivuga riti:”Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi (Itang 6:7;AnA190))

❇️Nshuti Mukundwa, kwica amategeko kwakomeje kubaho mu bantu atari uko batayamenye, ahubwo kubwo kwiziba amatwi.
Nawe niwirengagiza nkana, ukanga kugendera mubushake bw’Imana,nta kabuza uzagerwaho n’ingaruka z’ibyo wakoze, atari uko utamenye inkuru nziza y’agakiza, ahubwo gukomeza kugundira inyigisho mbi no gusenga ibigirwamana.

🛐 IMANA Y’AMAHORO; TUBASHISHE KUKUMVIRANO KUGENDERA MU IJAMBO RYAWE

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *