Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 15: I YERUSALEMU HAGERERANYWA N’UMUZABIBU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 15
[1] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[2] “Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu ndetse n’amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?
[3] Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?
[4] Dore bagitaye mu muriro nk’inkwi, umutwe wacyo n’ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?
[5] Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”

[6] Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati”Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b’i Yerusalemu.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Rimwe mu masomo twakwigira muri iki gice cy’uyu munsi, kugirango turyumve neza turifashisha Matayo 5:13 “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.”

1️⃣ UMUZABIBU W’IMANA

🔰✳️ “Uruzabibu rw’Uwiteka ni inzu y’Isirayeli, n’Abayuda ni umuzabibu yishimira. (Yesaya 5 :7). Abo bantu Imana yari yarabahaye umugisha. Yashakaga ko bayishimisha bera imbuto nziza. Bari bakwiriye kugaragaza amahame y’ubwami bwayo. Bari bakwiriye kwera imbuto zitandukanye n’iz’amahanga y’abapagani. … Abayuda bagombaga kugaragaza imico y’Imana. Mu kubonera, gutungana, gukunda ubugiraneza n’impuhwe, ni ko abantu b’Imana bagombaga kwerekanira ko ‘amategeko y’Uwiteka atunganye rwose, kandi agasubiza intege mu bugingo.’ (Zaburi 19 :7). Mu bwoko bw’Isirayeli ni ho hari hakwiriye gutegurirwa inzira yo kumurikira isi yose. Imana yashatse kumenyerana n’amahanga yose yo ku isi ikoresheje itorero ryayo. Yagennye ko amahame agaragazwa n’abantu bayo yaba uburyo bwo kugarura ishusho y’Imana mu bantu.” IyK 138.2, 3.

⏯️♦️Ubusanzwe umuzabibu waremewe gutanga imizabibu ntiwaremewe gutanga inkwi nawe rero nutemera kuba igikoreresho cy’Uwiteka cyo kumuhesha icyubahiro azagutanga ube igikoresho cye mu bundi buryo.

Tuzirikane ko igihe umaze kwemera kuyikorera no kuyoborwa na yo, ugutuma ku bandi NGO nabo bayimenye. Imibereho yawe ibigisha ibyayo kurusha amagambo yawe, ariko byombi birakenewe ngo mano bamenye IMANA.

2️⃣UMUNYU NUKAYUKA UZARYOSHYWA N’IKI?

🔰Mu 2 Abami 2, uhereye ku murongo wa 19; duhabona igitekerezo cya Elisa ahumanura amazi. Kugirango ubyumve neza wasoma icyo gitekerezo cyose.

♦️ Mu kujugunya umunyu mu isoko y’amazi yaruraga, Elisa yigishije icyigisho cy’iby’umwuka gisa rwose n’icyo Umukiza yaje kwigisha abigishwa be mu myaka amagana nyuma yaho ubwo yababwiraga ati: “Muri umunyu w’isi.” (Matayo 5:13).

⏯️ Umunyu wavanzwe mu isoko yahumanye wahumanuye amazi yayo kandi uzana ubuzima n’umugisha ahantu hari hasanzwe kurimbura n’urupfu. Igihe Imana igereranyije abana bayo n’umunyu, iba ishaka kubigisha ko umugambi wayo mu kubagezaho ubuntu bwayo ari uko bahinduka ibikoresho mu gukiza abandi.

🔆 Umugambi w’Imana mu guhitamo abantu mu gutoranya ishyanga mu isi yose ntabwo wari uwo kugira ngo ibahindure abahungu n’abakobwa bayo gusa, ahubwo kwari no kugira ngo binyuze kuri bo, isi yose ibashe kwakira ubuntu buhesha agakiza. Igihe Imana yatoranyaga Aburahamu, ntabwo byari ukugira ngo ahinduke incuti yihariye y’Imana gusa, ahubwo kwari no kugira ngo abe igikoresho kinyuzwaho imigisha yihariye Uwiteka yifuzaga gusesekaza ku mahanga yose. AnA 212.2

⚠️ Umwanzuro watanzwe nuko iyo umunyu ukayutse ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Irinde rero utaza kumera nk’uwo munyu.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGIRA IMIGENZEREZE IKWIYE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *