Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 52: SEDEKIYA AJYANWA I BABULONI HO IMBOHE, ARATANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 52 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 52
[3] Uburakari bw’Uwiteka bwageze i Yerusalemu n’i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni.
[4] Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni we n’ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.
[5] Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’Umwami Sedekiya.
[8] Maze ingabo z’Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by’i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.
[9] Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza.
[10] Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n’ibikomangoma by’i Buyuda byose abyicira i Ribula.
[11] Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y’imbohe arinda agwamo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje igitabo cya Yeremiya wandikishaga ikaramu y’amarira, wagirirwaga nabi cyane n’abo yaburiraga agira ngo bihane. Dushoje ibyo yababwiraga byose bibaye. Ese uzirikana ko ibyo ijambo ry’Imana rivuga ko bizasohora byose bigomba gusohora? Wakwanga cg ugatoteza ukuburira, wabyumva bigatuma wihana cg winangira, nta kizabibuza gusohora.

1️⃣ IBYAVUZWE N’IMANA BYOSE BIRASOHORA

🔰 Abategereje kugaruka k’Umwami batunganya imitima yabo babikoresheje kumvira ukuri. Baba maso kandi bagakora. Kuko bazi ko Umwami ageze ku rugi, bagira umwete wo gufatanya n’abakozi b’ijuru mu kugeza agakiza ku bazimiye. Abo ni ibisonga bikiranuka by’ubwenge. UIB 69, pp 432.1
🔰 Iyo itorero rya Kristo riza gukora umurimo ryahawe nk’uko Umwami yabitegetse, isi yose yari kuba yaramaze kuburirwa, Umwami Yesu yaramaze kuza mu isi mu cyubahiro cye n’ubwiza bwinshi. UIB 69, 430.3

➡Ntabwo umugaragu mubi atemera ko Yesu azagaruka, arabyemera rwose ariko imibereho ye n’ibikorwa bye bigahabana n’ukuri kw’ijambo ry’Imana. Uyu munsi ufate icyemezo cyo kumwitegura, kandi ntubyihirerane kuko waba uteshutse ku nshingano buri mwizera yasigiwe(Matayo 28:19,20).
🔅Ntabwo isezerano ry’Imana ritinze ahubwo yihangana itegereje ko wihana ukihanisha n’abandi. Ni Yo kandi idushoboza.

2️⃣ HUNGA UDAPFA

Usomye Yeremiya 52: 9-11, 31-34, ubona amaherezo atandukanye b’abami 2 b’Abayuda. Tubona uwemeye umuburo akomorerwa na Evilimerodaki (561-560 MK) umuhungu wa Nebukadinezari, mu gihe undi yiciwe abana akanogorwamo amaso.
🔰 N’ubwo ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu (Abaroma 6:23).

➡️ Kera mu Bisirayeli habagayo imidugudu y’ubuhungiro, ubwo uwakoraga icyaha cy’inkoraruguma bimugwiririye yahungiragayo ntiyabaga akishwe! (Soma Yosuwa 20)

➡️ Dufite ubuhungiro bwizewe, tugumemo. Zaburi 91:1-2 (1) Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. (2) Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” Aha niho uzagira amahoro y’umutima n’ibyiringiro bishyitse.

🛐MANA TUGUSHIMIYE KO WABANYE NATWE TWIGA UBUHANUZI BWA YEREMIYA, DUHE GUHUNGIRA KURI WOWE.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 52: SEDEKIYA AJYANWA I BABULONI HO IMBOHE, ARATANGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *