Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 51: IHEREZO RY’I BABULONI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 51 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 51
[1] Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n’abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.
[3] Umufozi w’umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w’ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n’ingabo zaho zose.
[6] Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k’Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.
[15] “Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.
[16] Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw’amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.
[37] I Babuloni hazahinduka ibirundo n’ubuturo bw’imbwebwe n’igitangarirwa n’icyimyozwa, nta wuzahatura.
[45] “Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw’Uwiteka bukaze.
[47] Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iherezo rya Babuloni ryabaye ribi, nk’uko iherezo ry’umunyabyaha wanze kwihana rizaba.

1️⃣ IRIMBUKA RYA BABULONI
🔰 Nyuma yo kuburirwa kenshi n’abahanuzi Imana yagiye ibarumaho; umuhanuzi Yeremiya, Umuhanuzi Daniyeli, … Babuloni yakomeje kwinangira, herezo ryayo riba kurimburwa burundu! Um. 37- I Babuloni hazahinduka ibirundo n’ubuturo bw’imbwebwe n’igitangarirwa n’icyimyozwa, nta wuzahatura.

2️⃣ BABULONI URUDUBI RW’AMADINI
🔰 Muri iki gihe hariho amadini menshi, nyamara ntibakurikize icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Yesaya 8:20 Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira. Ku iherezo nabo bazatsembwaho nka Babuloni.

➡️ Muri icyo gihe cyo gusohozwa k’ubuhanuzi kuri Babuloni hazavugwa aya magambo: “Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru”, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” Babuloni yageze ku rugero rwo gukiranirwa kwayo, none kurimbuka kwayo kuregereje. Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiyiri muri Babuloni zizahamagarirwa kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi. (II 585.3)

➡️ Nshuti mukundwa, Imana ntizahora iruhanya n’abantu, sohoka muri Babuloni bigishoboka, hungira kuri Yesu kandi ugumemo. (Zaburi 64:5) – Nzaguma mu ihema ryawe iteka, nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.

🛐YESU, DUHE KUGUHUNGIRAHO, TUGUME MU BWIHISHO BWAWE.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *