Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 43: KUJYANWA MU EGIPUTA KU GAHATO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 43 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 43

[1] Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,
[2] Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati”Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’

[3] Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y’Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.”
[8] Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
[9] “Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y’amatafari ashashe ku irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b’i Buyuda babireba, maze ubabwire uti
[10] Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y’ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry’ubwami hejuru yayo.

[11] Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n’abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.
(Yeremiya 43:1;9)

♦️Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Ejo twabonye Abayuda basaba Yeremiya kubagishiriza Uwiteka inama. Ababwiye bati urabeshya. None wowe Muvandimwe aho ntibakwereka ukuri kose ko muri Bibiliya, nawe nkabo uti “urabeshya” cg ngo uti “si icyo bishatse kuvuga”? Ni kamere ya benshi.

1️⃣ KUBA MU ISI UTARI UW’ISI
🔰 Mu isengesho Umwami wacu yasengeye abigishwa be n’abazamwizera bose, harimo amagambo agira ati: “Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.
(Yohana 17:15)”

⏯️ Yego, turi mu isi, igihe cyo kwimurwa ntikiragera. Tukiri mu isi kujyanwa mu Egiputa ku gahato birashoboka, mu yandi magambo, kujyanwa mu Egiputa si ikibazo ahubwo ikibazo ni iki: Iyo ujyanwe mu Egiputa ku kagahato iyo ugejejweyo witwara ute? Ubyifatamo ute? Ibaze nanjye nibaze hanyuma dushake ibisubizo.

2️⃣ GUTORA AMABUYE RWIHISHWA
🔰Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
“Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y’amatafari ashashe ku irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b’i Buyuda babireba, maze ubabwire uti
(Yeremiya 43:8;9)

⏯️ Mbese wowe hari icyo Uwiteka yakubwiye? Niba gihari wijijinganya ahubwo gishyire mu bikorwa. Yohana 2:5 haduha urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa ibyo dusabwe n’umwami wacu.

⏯️Nyina abwira abahereza ati”Icyo ababwira cyose mugikore.”
(Yohana 2:5). Mbese waba wibuka icyakurikiyeho? Ubaye utakibuka wasoma kiriya gice cyose.

♦️Icyo wabwiwe gukora: Waba warakibwiwe rwihishwa cg waba warakibwiwe ku mugaragaro; gishyire mu bikorwa, Imana izagiheraho ikora ibikomeye.

3️⃣BANGA KUMVIRA IMANA
📖Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. UWITEKA IMANA YACU ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ (Yer 43:2)
🔰Banze kumva inama z’Imana aribo bazibajije. Ni nko kuvuga ngo Imana yacu ni ivuga ibyo twibwira cg dushaka.
➡️Abantu bahakana ukuri ko mu byanditswe, kubera gusa badashaka kukugenderamo. Aba Bayuda bahisemo kuva mu burinzi bw’Imana! Ni ubupfapfa bukabije.
⏯️Abantu bazarimbukira aho bashaka gukirira hatariho. Kandi ijambo ry’Imana ribereka neza ukuri kose. Birababaje.

🛐 IMANA IKOMEYE KANDI IDUKUNDA, TUBASHISHE KUBA MU ISI TUTARI AB’ISI🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 43: KUJYANWA MU EGIPUTA KU GAHATO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *