Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 42:YOHANANI AGISHA YEREMIYA INAMA Z’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga..

📖 YEREMIYA 42
[1] Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
[2] “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku,
[3] kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n’uko dukwiriye kugenza.”
[9] arababwira ati”Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti
[10] Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.
[12] Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’
15 nuko noneho nimwumve … ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,
[16] mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n’inzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa. ‘

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mbese iyo ubuze uko ugira utabaza nde? Yohanani we amaze gushoberwa yashatse ubufasha ku Mana. Mbese yumviye inama?

1️⃣ GUSHAKA INAMA (1-3)
🔰Itsinda rigari ry’abantu ryasanze Yeremiya rigaragaza agahinda gakomeye. “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku.” Um 2. Yeremiya yemeye ubwo busabe kandi arabasabira.
➡️ Mbese iyo ushobewe nk’uku wirukira nde? Wirukira he? Imana iti: “Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.” Yer 33:3.

2️⃣ IGISUBIZO GIFITE IKIGOMBERO (5-20)
🙏🏾Iminsi icumi ishize Imana yasubije Yeremiya ko umutekano usesuye w’abo bantu bari bashobewe ari ugutuza bakayoboka umwami w’i Babuloni. Yababwiye ko nibatumvira iyo nama bakajya mu Egiputa batazabura gusakirana n’akaga gakomeye (im 15-18). Yeremiya asoza igice avuga ko batazumvira inama z’Imana ko ahubwo bazigira mu Egiputa.
⚠️ Ni kangahe dushakira ibisubizo ku Mana ariko byaza bifite ikigombero ntitubashe kumvira amabwiriza y’Imana? Igihe ni iki ngo twimenyereze kwakira no gukurikiza ubushake bw’Imana. Tuvuge nka Yesu tuti: “Ariko byē kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Mat 26:39.

🛐 MANA DUHE KWEMERA INAMA ZAWE NUBWO ZABA ZIBANGAMIYE IBYO DUSHAKA.🙏🏽

Wicogora MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 42:YOHANANI AGISHA YEREMIYA INAMA Z’IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *