Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 33:NTABAZA NDAGUTABARA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 33

[1]Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti
[2] “Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
[3]‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’
[4]Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’amazu yo muri uyu murwa, n’iby’inzu z’amanyumba z’abami b’u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota
[5]iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
[6]Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.
[7]Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere.
[8]Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera.
[9]Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, umugambi
Imana idufitiye ni mwiza mwemerere akuyobore ni we gakiza kacu.

1️⃣NTABAZA NDAGUTABARA

📖Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro.(Zab 91:15)

.

1️⃣ KUVA MU BUBATA (1-13)
🔰Mu gucishwa bugufi mu maso y’amahanga, abari barigeze kumenyekana ko bahiriwe n’Ijuru bakarutishwa andi moko yose yo ku isi bagombaga kwigira mu bunyage icyigisho cyo kumvira cyari ingenzi cyane kubw’umunezero wabo wo mu gihe kizaza. Uwiteka ntiyashoboraga kubakorera ibyo yifuzaga kubagirira byose batari biga iki cyigisho. (AnA434.4)
➡️Satani ashaka kukwicira abantu mu byaha, Imana iratabara, ibyari kutugirira nabi bigahinduka isomo rituma tugaruka mu nzira nziza.
👉Uwiteka Imana iti ntabaza ndagutabara (Yeremiya 33:3 ni numero ya telefoni y’Imana). Abantu bifuza gukomezwa n’Imana bagomba kuyitabaza, amasengesho ni ingenzi.
👉Abakizwa n’ubuntu ku bwo kwizera, bakizwa ibizinga by’icyaha, bakabona imbabazi z’Imana baba babatuwe ku cyaha. Iyo abanyabyaha batsindishirijwe, bakozwa kandi bakezwa na Mwuka Muziranenge mu izina rya Yesu Kristu, baba babatuwe rwose.
1:18AnA 302)

➡️Ntutinye kandi ntukuke umutima iyasezeranye niyo izasohoza,

2️⃣ISHAMI RYA DAWIDI RIZUMBURA

▶️Yeremiya yaboneye kure uguhanguka k’ubwami bw’Ubuyuda ndetse no gutatanyirizwa mu mahanga kw’abaturage b’Ubuyuda, arebesheje amaso yo kwizera, yarebye hirya y’ibyo byose yitegereza mu bihe byo gukomorerwa.
Uwiteka yaravuze ati:”Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose, aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke, kandi nzabaha abungeri bo kubaragira ntibazongera gutinya cg guhagarika umutima ukundi, kandi ntawuzazimira muri bo.”Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”(Yer 23:5,6;AnA 275)

▶️Uko niko Itorero ry’Imana ryahumurijwe muri imwe mu masaha yijimye cyane y’intambara imaze igihe kirekire rihanganye n’imbaraga z’umwanzi satani yasaga n’uwatsinze mu muhati we wo kurimbura Isirayeli, ariko Uwiteka niwe wagengaga ibyabaga muri icyo gihe,kandi mu myaka yajyaga gukurikiraho ubwoko bwe bwari kugira amahirwe yo gutunganya ibyo butatunganije mu gihe cyashyize.

⁉️Nyuma y’amajune y’abari barajyanwe mu bunyage,bakomeje guhabwa ihumure n’inkomezi mu isezerano rivuga ko bazabona gutabarwa guturuka kuri Uwiteka gukiranuka kwacu, wari ukwiriye kumwizera, ukamwiringira nk’Umwami n’Umukiza wawe. Uwo niwe uzaduhoza amarira yose twarize,agaca imana zitabera, uwo niwe nkurarikira kwizera, ukamwegurira umugingo bwawe bwose.

🛐 MANA YACU TUGUSHIMIYE AGAKIZA WADUHEREYE MURI YESU🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *