Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 29: YEREMIYA AHANURIRA ABAYUDA KO BAZATINDA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 29
[4] “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati
[5] ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo.
[6] Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.
[7] Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ”
[10] Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
[11] Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
[12] Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
[13] Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe kuri wowe. Isezerano ry’Imana ntirihera.

1️⃣ ABAYUDA BABWIRWA KO BAZATINDA I BABULONI

🔰 Imana yifuzaga ko batuza bakemera ibyababayeho kandi uko bishboka kose uburetwa barimo bakabufata nk’ikintu kibanyuze. Inama Yeremiya yabahaye yari iyi ngo: “Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo. Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba. Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’” Yeremiya 29:5-7. (AnA 401.2)
➡️Igihe intore z’Imana zizatahira kizwi n’Imana. Icya ngombwa ni ukumvira ukuri kuri mu ijambo ryayo, bityo tukabasha gutahura abahanuzi b’ibinyoma nka Shemaya babeshya ngo Imana yabatumye Kandi itabatumye.

2️⃣ IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE ABAYUDA BASUBIRA IWABO
🔰 Igihe Imana yategetse kigeze abayuda baratashye. (Daniyeli 9:2) – muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye (umwami Dariyo), jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya. (Ezira 2:64-65)- (64) Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;
(65) udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n’abagore b’abaririmbyi magana abiri.

➡️ Isezerano ry’Imana ntirihera! Um. 11- Erega nzi ibyo nibwira nzaba gutura! Ni amahoro si bibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

➡️ Igihe nikigera natwe abizeye tuzataha gakondo yacu, mu ijuru, aho Yesu yagiye kudutegurira, aho Yohana yeretswe tuzatura. (Ibyahishuwe 21:1) – Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.

🛐 MANA YACU DUHE KWIZERA ISEZERANO RYAWE, UZADUHE GUTAHA IWACU HEZA MU IJURU.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *