Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
đ YEREMIYA 30
[1] Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti:
[2]âUku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti âAndika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.
[3]Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n’ab’i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.â â Ni ko Uwiteka avuga.
[5] Uku ni ko Uwiteka avuga ati âTwumvise ijwi rizanywe n’umushyitsi n’ubwoba, si iry’amahoro.
[6] Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nk’umugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?
[7]Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.
[8]âKandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. “Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mugitondo impundu zikavuga.” Zab 30:6.
1ď¸âŁIMANA ISEZERANA GUKIZA ABAYUDA
đ°đ “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.’ Uku ni ko Uwiteka avuga ati: “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe.” Im 17, 18.
âŻď¸ “Abagirana n’Imana isezerano kubw’igitambo ubu, bidatinze bagiye guhurira imuhira maze basangire ingororano ihebuje ndetse bimane nayo ubwami bushya bw’iteka ryose.”
IZ 59.2
âśď¸Nk’uko Imana yasezeraniye Abayuda kubakura mu bihugu bari barajyanwemo bunyago, kabone n’ubwo bakomeje kunyuranya n’ubushake bwayo ntiyigeze ibareka yarabagaruye bagaruka iwabo.
âď¸Iri sezerano ni iryanjye nawe, Imana ntiyigeze ikureka, uko waba umeze kose, ibyo waba urimo byose, izere Imana naho ryatinda izarisohoza.
2ď¸âŁNI UMUNSI UKOMEYE
1ď¸âŁ IGITABO KIRIMO ISEZERANO
đNubwo ubwoko bw’Imana bwari bugiye guca mu buzima busharira, Imana yasabye Yeremiya kwandika mu gitabo isezerano rikomeye: “Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n’ab’i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.” Um 3
đ°Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.âKandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,(Umur 7,8)
âśď¸ Kuki byasabye igitabo cy’isezerano? Igihe ubunyage bwari gusa n’ubutinze kandi bubaruhije, gusoma isezerano ryanditswe muri iki gitabo byari gutuma bakomera bakitera hejuru kuko ubunyage ntibwari ubw’iteka ryose. Natwe uyu munsi dusa n’abari mu bunyage. Niba uruhijwe n’uburetwa bw’iyi si, ubura igitabo cy’isezerano twandikiwe cyitwa Bibiliya maze usome Yohana 14:1-3 umenye ko turi hafi gutaha noneho witegure utazasigara mu bunyage.
âď¸Waba ugishidikanya ku burinzi bw’Imana? Ikomeje kuguhumuriza ,ko izagukiza kandi ko izakugeza mu gihugu yagusezeraniye. Ni umunsi w’umunezero ku bamwizeye ariko uzaba umunsi w’umubabaro ku banze kumvira ijambo rye n’abashidikanije ki isezerano yaduhaye
đ MANA YACU DUHE KWIZERA ISEZERANO RYAWE, UZADUHE GUTAHA IWACU HEZA MU IJURU.đ
WICOGORA MUGENZI