Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 28: UMUHANUZI HANANIYA AHINYUZA IBYO YEREMIYA AHANUYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 28
[2] Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.
[3] Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni.
[5] Maze umuhanuzi Yeremiya abwirira umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y’Uwiteka ati
[6] “Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, n’abajyanywe i Babuloni ari imbohe.
[12] Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy’imbago cyari mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya riti
[13] “Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’
[14] Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uhinyura ubuhanuzi bwatanzwe n’Imana amaherezo ye ni mabi! Imana nivugira mu ijambo ryayo yandikishije, uramenye ntukayivugiremo. Birarimbuza.

1️⃣ HANANIYA AHINYURA UBUHANUZI BWA YEREMIYA
🔰 Guhinyura no kurwanya ubuhanuzi bwa Yeremiya byari ukurwanya Uwiteka.

➡️ Yeremiya yahagaze ahanganye no kumurwanya gukomeye maze ashikamye ashimangira gahunda yo kuyoboka umwami w’i Babuloni. Umwe mu bakomeye mu bahinyuraga inama y’Uwiteka yari Hananiya, umwe mu bahanuzi b’ibinyoma abantu bari baraburiwe kwirinda. Kubera kwibwira ko yagirirwa ineza n’umwami ndetse n’ab’ibwami bose, Hananiya yaranguriye avuguruza ibyavuzwe, avuga ko Imana yamuhaye amagambo yo gutera Abayuda ubutwari.. (AnA 405.1)

➡️ Uyu munsi umuhanuzi dufite cg Uwiteka yadutumyeho ni Bibiliya. Tuyisome kandi dusabe Mwuka Wera adusoubanurire ibirimo bidusaba kugira ubwenge mwajuru! Abahanuzi b’ibinyoma nka Hana it’s baza bavuga ngo Uwiteka yantumye, kandi akavuga ibitandukanye n’ibiri muri Bibiliya tubirinde. Abasimbuza Bibiliya imvabwenge z’abantu nabo tubagendere kure. MWUKA WERA adushoboze🙏🏾

2️⃣ ITANGAZO RY’URUPFU
🔰Mu gihe Hananiya yari anyuzwe no kwemeza abantu ibinyoma, Imana ubwayo yarihagurukiye ngo bahangane. Umva iri tangazo: “Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.'” Um 16
➡️ Mbese iri tangazo ryabaye impamo? “Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa.” Um 17.
⚠️ Uzirinde kurwanya Imana cyangwa ibyavuzwe nayo kuko ntikina ndetse ntikinishwa! Ushobora kutihandagaza nka Hananiya ngo urangurure nkawe ugomesha abantu ariko ukayirwanya ukoresheje imibereho itumvira amategeko yayo. Mbese uri umucyo w’isi? Niba kubaho kwawe kurwanya Imana cyangwa ibyavuzwe nayo, ucunge neza nawe itangazo ry’urupfu riragutegereje. Hindukira nawe utazapfa udafite ibyiringiro.

🛐 MANA TURINDE GUHINYURA IBYAHANUWE, KANDI UDUHE KUGENDERA MU MATEGEKO N’AMATEKA YAWE.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 28: UMUHANUZI HANANIYA AHINYUZA IBYO YEREMIYA AHANUYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *