Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
đ YEREMIYA 27
[2] âUku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi nâibiti byâimbago ubyishyire ku ijosi,
[3] maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu nâumwami wâi Mowabu, nâumwami wa bene Amoni, nâumwami wâi Tiro nâumwami wâi Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami wâu Buyuda,
[4] ubatume kuri ba shebuja uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana yâAbisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:
[5] Ni jye waremye isi nâabantu nâinyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye nâukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.
[6] Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, nâamatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.
[11] Ariko ubwoko buzayoboka umwami wâi Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.â Ni ko Uwiteka avuga.
[12] Maze mvugana na Sedekiya umwami wâu Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti âNimuyoboke umwami wâi Babuloni mumukorere we nâabantu be, kugira ngo mubeho.
Ukundwa, gira umunsi w’Umunezero.
Imana iravuga iti ca bugufi uyumvire, ca bugufi ukore ibyo ikubwira nibyo bitanga amahoro.
1ď¸âŁ INAMA YO KUYOBOKA UBWAMI BWA BABULONI(1-11)
đ°Umurongo wa 5, ugaragaza ko Imana ari Umuremyi, kandi ariyo yimika abami.
đ
Gutwara iriya ngoyi y’igiti ku ntugu ze, byatangaga ubutumwa ko amahanga azanga kuyoboka Nebukadinezari azaba agomeye Imana ubwayo, akazirengera ingaruka zabyo.
âĄď¸Ibyiza by’iyi si byose dutunze ni Imana ibitanga uko ibishaka, dukwiye rero kunyurwa.
đKwemera kumvira Imana ugaca bugufi byakuzanira amahoro ahari ibyago. Muri byose intego ibe kumvira Imana.
2ď¸âŁZEDEKIYA ASABWA GUCA BUGUFI AKUYOBOKA(12-18)
đ°Ibyago byabashyikiye kubera ko Zedekiya atemeye, mu kumvira, kwemera kwishyira mu burinzi bw’Imana. Bamukuramo amaso ajyanwa i Babuloni ari imbohe. 2 BC 1040.3
đ
Mbega umuburo ubabaje bikabije ku bantu binangira bakebuwe, baticisha bugufi ngo bihane, kugira ngo Imana ibakize! (Letter 271, 1905). 2 BC 1040.4
âĄď¸Mbega kwinangira umutima. Ukarinda ukurwamo amaso!
đNiba byari iby’ubwenge kuyoboka umutegetsi w’umugome wa Babuloni bagakira, none se ni iby’ubwenge bungana iki kuyoboka Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo dukire tubone ubugingo?
âNi kuki wakwemera kuzapfa urupfu rwa kabiri (rw’iteka) rubi kurusha inzara n’inkota, aho kwegurira Kristu ubugingo bwawe? Oya nta mpamvu rwose.
âŻď¸Ba muri Kristu Yesu, ubeho uriho.
3ď¸âŁIBIKORESHO BYO MU RUSENGERO BIZAJYANWA BABILONI (19-22)
đâBizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.â â Ni ko Uwiteka avuga.(Yer 27:22)
âĄď¸Ibisubizo by’Imana bizira mu gihe cyayo, si mu gihe twebwe twibwira cg twifuza. Urukundo rwayo, kumenya ahazaza, bituma itangira igisubizo mu gihe gikwiriye.
âŻď¸Uyu munsi duce bugufi, twemere ubushake bw’Imana bubone umwanya muri twe. Ni Yo izi ahazaza hacu, iyaduhaye umwana wayo izaduhana byose na We, kandi icy’ibanze ni ubugingo bw’iteka.
Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha Umugisha (Itangiriro 2:3), reka kumvira Imana bibe amahitamo yacu aho kugumya kugundira ibihabanye n’ijambo ry’Imana.
đMANA DUHE GUHITAMO NEZA NO KWEMERA UGUSHAKA KWAWE. DUHE UBWENGE BUTUMA TO UKUMVIRA .đđ˝
Wicogora Mugenzi
Amena