Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
📖 YEREMIYA 26
[4] “Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,
[5] kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,
[6] iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ”
[7] Nuko abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y’Uwiteka.
[8] Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza.
[11] Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.”
[13] Noneho nimutunganye inzira zanyu n’imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.
[14] Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.
[15] Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”
Ukundwa n’Imana amahoro yayo abe muri wowe. Dukomeje kubona ukwinangira kw’Abayuda! Ese aho wowe urumva ntujya winangira ukirengagiza ukuri kwa Bibiliya. Ukaba wanatinyuka kurakarira ukuburira?
1️⃣1️⃣KURIMBUKA K’URUSENGERO (1-6)
🔰Ni mutyo he kugira umuntu n’umwe uvuga ko yabikijwe amategeko y’Imana wishimagiza avuga ko imyitwarire igaragara inyuma agira ku mategeko y’Imana imukingira gushyira mu bikorwa ubutabera bw’Imana. AnA 377.2
🔅Bibeshyaga ko ubwo bari bagikora imihango yo mu rusengero, byazatuma batazira ibyaha banganga kureka.
➡️Kuba twarabikijwe ukuri kose ntibivuze ko byagira icyo bitumarira twanze kwihana no kuva mu byaha. Hakenewe umubano wihariye n’Imana, ukaba muri Kristu kuko nibyo byonyine byakurinda gutsindwa (Abaroma 8:1).
⏯️Ubutabera bw’Imana rero ntibukurwaho n’ imihango y’abanze kwihana. Ibyabaye ku Bisirayeri b’umuviri, byigisha Abisirayeri b’iby’umwuka.
2️⃣ YEREMIYA ASHIKAMA NUBWO BASHAKAGA KUMWICA.
🔰Iyo umuhanuzi Yemiya aterwa ubwoba n’ibikangisho by’abantu bari mu myanya y’ubuyobozi, ubutumwa bwe ntibuba bwaragize umusaruro butanga, kandi aba yaratakaje ubuzima bwe. Nyamara ubutwari yatanganye uwo muburo ukomeye bwatumye abantu bamwubaha kandi butera ibikomangomba byo muri Isirayeli kumuvugira. AnA 379.1
🔅Yeremiya wajyaga agira ubwoba no kwiheba akavuma n’umunsi yavutseho. Ariko aha mu mbaraga ikomeye yavuze ukuri kose yiteguye no kukuzira, Uwiteka aramurengera ahagurutsa abo kumuvugira, anemeza ababwirwa.
➡️Nta mpamvu yo gutinya kuvuga ukuri kwa bibiliya cg kukugenderamo.
👉Abahanuzi b’ibinyoma banga ukuri bakakurwanya. Ntuzabatinye cg ngo ujye ku ruhande rwabo, kuko ku Mana niho hari umutekano w’ukuri.
🛐 MANA DUHE GUTUNGANYA INZIRA ZACU UYU MUNSI, KUKO EJO SI AHACU.🙏
WICOGORA MUGENZI
Imana iduhe guhagarara mu kuri kwayo tudatinya.
Amena. Uwiteka atubashishe guhagarira ukuri mu bihe byose.