Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 25: ABAYUDA BAZAMARA IMYAKA 70 MU BUKALUDAYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 25
[4] Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati
[5] ‘Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.
[6] Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.
[7] Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y’amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
[12] “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w’i Babuloni, n’ubwo bwoko n’igihugu cy’Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.
[31] Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
[32] Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi.”

Ukundwa n’Imana amahoro mvajuru abe muri wowe. Gira umwete wo kumvira, naho ubundi uzagerwaho n’igihano gikomeye cy’Imana.

1️⃣ KWIZIBA AMATWI NGO UTUMVA UMUBURO
🔰 Yeremiya akomeje kubabazwa nuko yagiye atumwa n’Uwiteka ku bwoko bwayo Abayuda n’Abisirayeli ntibumvire, habe no gutega amatwi! Akomeza abasaba guhindukira ngo bagarukire Uwiteka, ariko bakinangira, niyo mpamvu bagezweho n’ibihano.

➡️ Iki gihano gikomeye cyari kigiye kuzahabwa Yehoyakimu mu myaka mike cyane; ariko mbere ya byose, Uwiteka mu mbabazi ze yamenyesheje ishyanga ryari ryaranze kwihana iby’umugambi we. Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu “umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw’u Buyuda bwose n’abatuye i Yerusalemu bose,” abereka ko mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose “Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya . . . ukageza” icyo gihe yababwiraga, yari yarabahamirije ko Imana ishaka kubakiza, ariko ko ubutumwa bwe bwasuzuguwe. Yeremiya 25:2,3. Noneho ijambo Uwiteka yari abatumyeho ryari iri ngo: (AnA 391.2)

“Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye, dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka. Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo n’umucyo w’urumuri. Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi.” Yeremiya 25:8-11. (AnA 391.3).

2️⃣ IGIHANO CY’ABATUMVIRA IMANA
🔰Uwiteka aravuga ati: “Nzaguhindurira ivu imbere y’abakureba bose, ntabwo uzongera kubaho ukundi.” Igihe “hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.” Malaki 4:1. (II 496.3)

➡️ Nshuti mukundwa, wize byinshi, wabonye byinshi byerekana ko isi iri mu marembera, ariko ikibabaje ntushaka kumva. Va mu kwishushanya no mu bibi urimo, wubahe Imana kandi ukurikize amategeko yayo, uhunge umujinya ugiye gutera.

🛐MANA DUHE KUMVA NO KUMVIRA, TWITEGURA KUZABANA MU BWAMI BWAWE .🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 25: ABAYUDA BAZAMARA IMYAKA 70 MU BUKALUDAYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *