Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 24: IMBUTO NZIZA N’IMBUTO MBI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya YEREMIYA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YEREMIYA 24
[1] Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ho imbohe, hamwe n’ibikomangoma by’u Buyuda n’ababaji n’abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini, biteretswe imbere y’urusengero rw’Uwiteka.
[2] Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk’iz’umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.
[3] Maze Uwiteka arambaza ati”Yeremiya, ubonye iki?” Nti”Mbonye imbuto z’umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
[4] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[5] “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z’u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy’Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.
[7] Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.’
[8] “Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, n’abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n’abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.
[9] Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry’umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Yeremiya 24 harongera kutwibutsa ko Yesu ari umuzabibu w’ukuri, kandi Data (Imana) ikaba nyirawo uwuhingira (Yohana 15:1)

1️⃣ IMBUTO NZIZA
🔰Mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Sedekiya, Uwiteka yahishuriye Ezekiyeli mu iyerekwa bimwe mu bizira byakorerwaga muri Yerusalemu, no mu marembo y’inzu y’Uwiteka ndetse n’imbere mu rugo. Ibyumba birimo ibishushanyo n’ibigirwamana bishushanijwe,.. Ezekiyeli 8:10. AnA 408.2
➡️Yeremiya mu Buyuda na Ezekiyeli mu bunyage bw’i Babuloni barahuzaga mu byo bavugaga no mu mayerekwa yabo. Kuko uwabatumaga ari umwe.
👉🏽Bose bamaganye ubuhenebere bwari i Buyuda, banahuriza ku bihano by’abanze kwihana. Izo nizo zari imbuto mbi zidashobora no kuribwa. Nyamara banze imiburo bikundira abahanuzi b’ibinyoma bahanura ibyo bashaka kumva.
⏯️Ukoresheje Bibiliya nawe menya ijwi ry’Imana, rikubwira kuva mu buyobe.

♦️Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.
(1 Yohana 3:9)

♦️Imana itubashishe kuba imbuto nziza.

2️⃣ IMBUTO MBI
🔰Maze Uwiteka arambaza ati”Yeremiya, ubonye iki?” Nti”Mbonye imbuto z’umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
(Yeremiya 24:3)

⏯️ Yohana 15 ni igice cyiza twakuramo imvo n’imvano yo kuba imbuto nziza cg imbuto mbi.

♦️Yohana 15:5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

⚠️ Byumvikane neza ko udateye kuri Kristo hari ahandi aba ateye kandi udateye kuri Kristo ntashobora kwera imbuto nziza, ubwo utera imbuto nziza yera imbuto mbi. Iherezo ni iri: “umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya (Yohana 15:6)

♦️Nta gushidikanya ibi nibyo byabaye kuri Sedekiya kandi natwe dufite amahitamo y’icyo tugomba kubacyo.

🛐 IMANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE KUBA IMBUTO NZIZA🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 24: IMBUTO NZIZA N’IMBUTO MBI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *