Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 91: AZAHAMA MU GICUCU CY’ISHOBORA BYOSE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 91 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 91
[1]Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose,Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
[2]Ndabwira Uwiteka nti“Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira,Imana yanjye niringira.”
[3]Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi,Na mugiga irimbura.
[7]Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,Ariko ntibizakugeraho.
[14]“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.
[15]Azanyambaza nanjye mwitabe,Nzabana na we mu makuba no mu byago,Nzamukiza muhe icyubahiro.
[16]Nzamuhaza uburame,Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Iyi ni imwe muri Zaburi zitagira uwazanditse uzwi (orphans). Igaragaza gutabarwa kw’abihisha mu Mana ubwo Kristu azaba agarutse, n’igihombo gikomenye ku bayigomeye.

1⃣ MU RWIHISHO RW’ISUMBABYOSE

🔰Igihombo cy’abanyabyaha —Muri Zaburi ya 91, harimo igishushanyo gihebuje cyo kuza k’Umwami agashyira iherezo k’ugushayisha kw’abanyabyaha, no guha abamuhisemo nk’Umucunguzi wabo ikimenyetso ndakuka cy’urukundo Rwe n’uburinzi bwe. (3BC 1150.3)
Nyamara iki gihe ntikiraza. Ijwi ryiza ryuje impuhwe riracyumvikana. Umwami aracyahamagarira abanyabyaha kumusanga. – 3BC 1150.8

📖Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,
➡Abahisemo guhungira ku Mana mu kwizera barindwa n’ubuntu mvajuru umwanzi w’abantu satani, n’icyorezo kiruta ibindi cy’icyaha.
⏯️Ntabwo rero iyi Zaburi ivuga ko ibyorezo n’indwara cg ikindi kintu bizahitana abanyabyaha gusa. Oya na bo Imana irabakunda ikabarinda.
Nta n’ubwo bivuze ko nta mukiranutsi uzagira ibyago cg indwara, ahubwo bivuze ko atazigera abitinya kuko ari kumwe n’Imana, kandi byose bifatanyiriza hamwe kumuzanira ibyiza (Zab 91:15, Rom 8:28)
Abayiringira kandi nta kizabakoraho inshingano yabaremeye itararangira.
⏯Ibihumbi rero bizagwa ureba ni ukurimbuka kw’abanze kwakira ubuntu bw’Imana no kiyikurikira igihe cy’imbabazi kikazarangira baranze guhinduka. Tuzabe mu ntore z’Imana.

2⃣ TWIBERE MU RUKUNDO RW’IMANA

📖“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. (Zab 91:14)
➡Ntawikoreje urugendo rwe Uwiteka ngo ntarusohoze. Ukunda Uwiteka Imana akaramata, izamukiza kandi abe igikomangoma mu bwami butazahanguka.
⏯️Gukunda Uwiteka Imana utabona, bizagaragarira mu rukundo ukunda mugenzi wawe wabonye. Hari abo wanga waba uri umubeshyi, ntabwo ukunda Imana.
🙏🏾Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha Umugisha, Uwiteka aduhe gukunda no gukundwa, aduhe kuba no kuguma mu rwihisho rw’Isumbabyose.

🛐DATA WA TWESE URI MU IJURU, URUKUNDO RWAWE RURATURENGA, AMASEZERANO YAWE ARAHEBUJE, HA ABAKWIFUZA IMBARAGA ZO KUMARAMAZA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 91: AZAHAMA MU GICUCU CY’ISHOBORA BYOSE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *