Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 23:UMWUNGERI UTAZIMIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 29 Gicurasi 2023

📖 ZABURI 23

[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,
[2]Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi,Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.
[3]Asubiza intege mu bugingo bwanjye,Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.
[4]Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu,Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
[5]Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye,Unsīze amavuta mu mutwe,Igikombe cyanjye kirasesekara.
[6]Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi,bizanyomaho iminsi yose nkiriho,Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣UFITE IMANA ABA AFITE BYOSE

▶️Iyi Zaburi ,iri mu zitanga ibyiringiro,Umuririmbyi azigaragarizamo ukwemera n’icyizere afitiye Imana,yo akesha ibyishimo n’amahoro y’umutima, kubera ubudahemuka bwayo.

🔰Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho,n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere,akabajyana ku masoko y’amazi. (Yes 49;10)

▶️Aya masezerano nawe ni ayawe .icyampa ngo Uwiteka ahwezeshe amaso yawe maze ngo ubone uburyo iba yakubarayeho ikakwimana.Gubwa neza nshuti kuko uwagukoye amaraso y’igiciro cyinshi aracyariho.

2️⃣UKWITABWAHO KUJE URUKUNDO

🔰Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari, na Barizilayi w’Umunyagaleyadi w’i Rogelimu,
bamuzanira amariri n’inzabya n’inkono, n’ingano na sayiri n’ifu n’ingano zikaranze, n’ibishyimbo n’udushyimbo duto n’inkori zikaranze,
n’ubuki n’amavuta, n’intama n’amavuta akuze bihawe Dawidi n’abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n’umwuma mu butayu.(2 Sam 17;27-29)

⚠️Wari uziko imigambi y’abantu atariyo y’Imana kandi ko ibya abantu bagutekerezaho atariko Imana ibibona? Ibyacu byose biri muri gahunda yayo.Yizere.

❇️Imana yacu ni Inyarukundo,Inyamurava,itabura kuboneka mu byago no mu makuba .kora ibikwiriye,ibindi ubiyiharire.

🔰Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,abe ariwe wiringira nawe azabisohoza (Zab 37;5)

3️⃣KUNYURWA NYAKO

🔰Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho,Nkareba ubwiza bw’Uwiteka,Nkitegereza urusengero rwe.(Zab 27;4)

⚠️Ese nawe ubona ineza,imbabazi no kugirirwa neza by’Imana? Kuba uriho ubwabyo,ahagukikije,ibyo uhura babyo mu buzima bwa buri munsi,ibyari kuguhitana ni byinshi. Shima Imana uyegurire ubugingo bwawe nk’ikimenyetso cyo kunyurwa.
Umunyezaburi ati “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose “.

🛐 DATA WERA TURAGUSABA KUNYURWA N’INEZA YAWE KUKO NI NYINSHI KURI TWE.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 23:UMWUNGERI UTAZIMIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *