Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 22: ZABURI IHANURA IBYA MESIYA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Mu mwuka wo gusenga, iga igice cya 22 cya Zaburi.

📖 ZABURI 22
[2]Mana yanjye, Mana yanjye,Ni iki kikundekesheje,Ukaba kure ntuntabare,Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?
[17]Kuko imbwa zingose,Umutwe w’abanyabyaha untaye hagati,Bantoboye ibiganza n’ibirenge.
[18]Mbasha kubara amagufwa yanjye yose,Bandeba bankanuriye amaso.
[19]BAGABANA IMYENDA YANJYE,BAFINDIRA UMWAMBARO WANJYE.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi igitangira ku murongo wa 2, hari amagambo atwibutsa ayo Kristu yavuze:” Eloi, Eloi lama Sabakitani” (Mariko 15:34). Iki gice ntigisanzwe kubera ko kandi gihanura ibya Mesiya.

1️⃣ IJAMBO RY’IMANA YANDIKISHIJE NI IRY’UKURI
📍Dawidi yavugaga iby’akababaro ke n’uko Imana imurengera, ariko kandi k’ubwa Mwuka Wera wamushyigamo ibyo kuririmba, ahanura iby’urupfu rwa Mesiya. Umurongo wa 17 uti “bantoboye ibirenge n’ibiganza”. “Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye” (um 19). Uku byanditse muri Zaburi ni nako byanditse muri Yohani 19:24 “ …Bagabanye imyenda yanjye,Kandi bafindira umwambaro wanjye. Ibi byasohoye nyuma y’imyaka isaga igihumbi bihanuwe.
➡Ibi byanditswe bidufashije kongera kwemeza ukuri kuri mu ijambo ry’Imana. Ibyahanuwe n’Imana, nyuma y’igihe gito cg kinini cyane, birasohora.
👉🏾Ibi byongeye kandi kwerekana ko Imana ifite ahazaza hacu mu biganza byayo, irahazi, izadufasha kuhacana umucyo igihe cyose izaba ari Nyambere mu bugingo bwacu.

2⃣ IHEREZO RY’UWAHISEMO IMANA NI RYIZA
📍Amasezerano ni menshi ku bazanesha, icya ngombwa ni ukuba umwe muri bo.
➡Kuba mu Mana bigomba kujyana no gutuza, no kwishimira insinzi ugitangira urugamba. Kuko Kristu wavuze ko azabana natwe, kugeza ku mperuka y’isi, ntahinduka. Ibyo yavuze birasohora, imyaka yashira iyo ariyo yose. Niba rero yaraseseranye ko muri We harimo kunesha, nuba muri We ukamugumamo n’amagambo Ye akaba muri wowe, utangire ubyine insinzi yakuronkeye.

🛐 MANA UTWEJESHE UKURI, IJAMBO RYAWE NIKO UKURI. NIRYO RIYOBORA UMUGENZI AKAZAGERA IYO AJYA. 🙏🏾

WICOGORA MUGENZI

One thought on “ZABURI 22: ZABURI IHANURA IBYA MESIYA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *