Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ZABURI 24: NINDE UZAHAGARARA AHERA HE? – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 24

Zaburi ya Dawidi.

1 Isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka,Isi n’abayibamo.
[2]Kuko ari we wayishinze ku nyanja,Yayishimangiye ku mazi menshi.
[3]Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka?Ni nde uzahagarara ahera he?
[4]Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye,Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro,Ntarahire ibinyoma.
[5]Uwo ni we uzahabwa umugisha n’Uwiteka,No gukiranuka abihawe n’Imana y’agakiza ke.
[6]Abayishaka ni bene uwo,Abashaka mu maso hawe Mana ya mwari Yakobo.Sela.
[7]Mwa marembo mwe nimwunamuke,Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.
[8]Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko,Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.
[9]Mwa marembo mwe, nimwunamuke,Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.
[10]Uwo mwami w’icyubahiro ni nde?Uwiteka Nyir’ingabo ni we Mwami w’icyubahiro.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣ISI N’IBIYUZUYE NI IBY’UWITEKA

▶️Iyi zaburi iradufasha gusobanukirwa ko turi ab’Imana kandi ko dukwiriye kunezezwa n’impano nziza Imana yaduhaye ,bityo ko dukwiriye kuyikoresha neza

🔰Abayoboke ba Kristo ntibakwiriye kugaya ubutunzi. Bakwiriye kureba ubutunzi bakabubona nk’impano itangwa n’Imana. (Inama ku busonga pge123)

Uwiteka aravuga ati:”Ni inde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye. (Yob 41;3)

2️⃣UMUNTU IMANA YISHIMIRA

Ukimara kumenya ko Isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka ndetse nawe urimo,ni gute ukoresha uwo mutungo?

▶️Mbega ukuntu umutungo w’Imana utagira ingano ukomoka ku gishoro yahaye abantu ngo urapfushwa ubusa; ugurwa itabi,inzoga zisanzwe n’izikomeye Imana yabuzanijwe kwiroha mu biyobyabwenge kuko byangiza imiterere y’umubiri w’umuntu.
❇️Kubera gukoresha ibiyobyabwenge ubuzima burahazaharira maze ubugingo bwabo bukegurirwa kuba ingoro ya satani. (Inama ku busonga 124.2)
⚠️N’ubwo Imana yaremye ibintu byinshi ndetse n’umuntu,nta kiremwa kiyinyura nk’umuntu.
umuntu yahaye gutegeka isi no kuyikorera nyamara akaba ariwe wangiza gahunda y’ubuzima. Iratugira inama ko uzazamuka umusozi w’Uwiteka ari ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye,utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro (umur 3,4 )

🛐 DATA WERA DUHE KUNEZEZWA N’UKO TURI ABAWE🙏

Wicogora Mugenzi


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “ZABURI 24: NINDE UZAHAGARARA AHERA HE?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *