Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 21:UMWAMI ASHIMA UWITEKA, KUKO ATAMWIMYE ICYO IMINWA YE YASABYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cya 21 cya Zaburi uciye bugufi kandi usenga.

๐Ÿ“– ZABURI 21
[2]Uwiteka, umwami azishimira imbaraga zawe, Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!
[5]Yagusabye ubugingo urabumuha,Umuha kurama iteka ryose.
[6]Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw’agakiza kawe,Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho.
[14]Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe,Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe Muri wowe. Zaburi y’ejo yari isengesho risaba kurindwa n’Imana mu rugamba bari bagiyemo ngo ibahe insinzi. None nyuma y’insinzi habayeho indi Zaburi yo gushimira Uwiteka, kumusaba gukomeza ubwami bwabo, banayisoza basezeranya Imana kuzahora bashima ubutware bwayo.

1โƒฃ NYUMA Y’INSINZI, JYA WIBUKA GUSHIMA.
๐Ÿ“Dawidi tumwigiraho rwose byinshi. Gutsinda akibuka ko ari ukubera Imana. Kwibuka ko n’ubwo atsinze kuramba kw’insinzi gushoboka iyo biri mu maboko y’Imana no kumenya ko mu kunesha icyubahiro kiba icy’Imana yashoboje umuneshi.
โžกUyu mutima wa Dawidi urashimishije cyane. Ni kangahe dusaba Imana, yatugeza ku cyo tuyisabye ntitwibuke ko ari Yo yadushoboje? Cg twanabyibuka ntituyishime? Cg twamara kuyishima ntituyikoreze imigambi yacu, noneho tuti ahasigaye tuzirwariza? Hari n’igihe tubona insinzi, tugatangira kumva aritwe twashimwa, tukagaragaza ubutwari bwacu n’imbaraga zacu twakoresheje, Imana ntigire na hamwe, ibihererwa icyubahiro.
๐Ÿ™๐Ÿพ Uwiteka atubabarire kudashima kwacu, aduhe kujya tubona ukuboko kwe mu bugingo bwacu, kumushimira, kumwiringira no kumuhesha ikuzo rimukwiriye.๐Ÿ™๐Ÿพ

2โƒฃ NYUMA Y’URUGAMBA NTABWO BIBA BIRANGIYE
๐Ÿ“Nyuma y’urugamba Dawidi yibutse ko bitarangiye, Imana igikenewe mu gukomeza ubwami bwe.
โžกMu ntambara turwana na satani, ni byiza kwishimira insinzi Imana itugejejeho, ariko tuzirikana ko atari iherezo ry’intambara, kuko satani iyo atsindiwe hamwe, aragenda akagutega ikindi gihe. (Luka 4:13 Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe ), ntashirwa.
๐Ÿ‘‰๐Ÿพ Mugenzi rero igihe ugihumeka, zirikana ko insinzi yuzuye izaboneka Kristu agarutse, satani atsinzwe burundu, intambara ikomeye hagati ya Kristu na satani isojwe by’iteka ryose.
๐Ÿ™๐ŸพUwiteka duhe kuzaba turi ku ruhande rwawe kuri uwo munsi.๐Ÿ™๐Ÿพ

๐Ÿ› MANA WARAKOZE KUKO WABANYE NATWE MU NTAMBARA Z’UBUZIMA, UKOMEZE KUBANA NATWE, UZANADUHE INSINZI IRUTA IZINDI UBWO KRISTU AZABA AGARUTSE. ๐Ÿ™๐Ÿพ

WICOGORA MUGENZI

One thought on “ZABURI 21:UMWAMI ASHIMA UWITEKA, KUKO ATAMWIMYE ICYO IMINWA YE YASABYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *