Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
📖 ZABURI 13
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
[2] Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose? Uzageza he kunyima amaso?
[3] Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?
[4] Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu.
[5] Umwanzi wanjye ye kuvuga ati”Ndamunesheje”, Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.
[6] Ariko niringiye imbabazi zawe, Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe. Ndaririmbira Uwiteka, Kuko yangiriye neza.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Humura, Uwiteka ntiyakuretse?
1️⃣ URUBANZA KU MANA
🔰 [2] Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose? Uzageza he kunyima amaso?
Ibibazo nk’ibi Dawidi arimo kwibaza bigaruka kenshi muri Bibiliya! Ndetse natwe ubwacu turabyibaza.
⏯️ Habakuki yatatse ugutaka gukomeye agira ati: “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.”. (Hab 1:2-3). Si Habakuki gusa wagaragaje Imana nkaho yamuteye umugongo, umuhishuzi Yohana na we yeretswe imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga; Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?” (Ibyah 6:9-10).
⚠️ Pawulo atanga igisubizo cy’ibyo bibazo byose agira ati: “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu. (Abafilipi 1: 29-30); Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko AMAKUBA ATERA KWIHANGANA, kandi KWIHANGANA KUGATERA KUNESHA ibitugerageza, uko KUNESHA KUGATERA IBYIRINGIRO. (Rom 5:3-4)
2️⃣ KUDAHERANWA N’UMWANZI
🔰[3] Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?
⏯️ Pawulo avuga byinshi kubijyanye n’iyi ngingo. Nkuko twabibonye haruguru, akomeza agira ati: “Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe (Rom 5:5); iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana, kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo. Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa. (2 Korinto 1: 4-6)
🖕Nshuti yanjye, ndumva waba usobanukiwe neza ko Imana itajya ihāna abayo ahubwo yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8: 28). Ngaho niba ubisobanukiwe SHIMA Imana, rekeraho kuganya, kurira no gutaka kandi niba utarabyumva neza saba Imana irusheho kubikumvisha.
🛐 DATA WERA TUBASHISHE KWEMERA KUBAHO NKUKO UBIDUTEGANYIRIZA🙏
Wicogora Mugenzi.
Amena