Dukomeje guso ma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
đ ZABURI 12
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.
[2] Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu.
[3] Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri.
[4] Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N’ururimi rwirarira,
[5] Abavuze bati”Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”
[6] “Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,”Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”
[7] Amagambo y’Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi.
[8] Uwiteka uzabarinda, Uzabakiza ab’iki gihe iteka ryose.
[9] Abanyabyaha bagenda hose impande zose, Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Imana iracyafite abanyamurava! Byaba byiza ubaye umwe muri bo.
1ď¸âŁ ABANYAMURAVA BABURA MU BANTU
đ° [2] Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu.
âŻď¸ Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, harimo amagambo agira ati: âNuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, nâibisonga byeguriwe ubwiru bwâImana. Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. (1Kor 4:1-2)â.
â ď¸ None wowe, Sosiyete ikubona ite? Aho uba bakubona bate? Ubamariye iki? Upfuye wasiga inkuru ki imusozi.
âŻď¸ Hakurikijwe ubusonga twahawe, ntidufite inshingano ku Mana gusa ahubwo tuyifite no bantu. Urukundo rutagerwa rwâUmucunguzi wacu ni rwo umuntu wese akesha impano abona mu buzima. Ibyo kurya, imyambaro nâamacumbi, umubiri wacu, ubwenge nâubugingo, byose byacungujwe amaraso ya Kristo. Kandi kubwâinshingano dufite yo gushima nâumurimo twahawe, Kristo yatwomatanyije na bagenzi bacu. Aradutegeka ati: âAhubwo mukorerane mu rukundoâ ( Abagalatiya 5:13). âUbwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma yâabandi, ni jye mwabikoreye.â [Matayo 25:40. Ub 142.4]
2ď¸âŁ URUKUNDO RWA DATA
đ° [6] “Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,”Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”
âŻď¸ Uwiteka akunda gukiranuka nâimanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi zâUwiteka.( Zab 33:5). Nubwo umurava ushira mu bantu ariko Urukundo rwâImana rwo ruhoraho igihe cyose kandi rugera ku batuye mu isi bose mu buryo butandakanye. Ni yâikomezâamasi yosâatabarika yo mu isanzure, ikanarinda nâigishwi kijwigira cyidabagirira. Nâiyo turi hose, arâukujya mu mirimo cyangwa se kuryama nâijoro,
cyangwa sâiyo tubyutse mu gitondo; byosâirabizi. Nâiyâumukire aremyâibirori mu nyumba ye, cyangwâ umukenâateranirijâabana be ku gakono kâinteka-busa, umuntu wesâarindanwâurukundo na Data wo mw ijuru. Nta marirâatemba mu maso yacu Imana itabizi. Nta na kimwe kiyisoba.
â ď¸Wowe usoma ubu butumwa, urongeye uhawe amahirwe yo kwisuzuma! Ngaho reba niba ukiri umunyamurava cyangwa niba uri umurava waragukamutsemo. Ndasaba Imana ngo ikubashishe kuba Intore yayo, ikurinde kuba nanjye binyobere; ahubwo iguhe kuba nkore neza bandebereho.
đ DATA WERA TUBASHISHE KUBA ABANYAMURAVAđ
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka abidushoboze.