Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 14: IBYIYUMVIRO BY’UMUPFAPFA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 14
[2] Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana.
[3] Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n’umwe.
[4] Mbese inkozi z’ibibi zose nta bwenge zifite? Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Uwiteka?
[5] Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi, Kuko Imana iri mu bwoko bw’abakiranutsi.
[6] Mukoza isoni inama z’umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.
[7] Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero; kuri uyu munsi Uwiteka yejeje igaha umugisha ndasaba Imana ikurinde kuba umupfapfa.

1️⃣ IBYIYUMVIRO BY’UMUPFAPFA

🔰[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati”Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.
Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse. Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga. (Imig 17:27-28).

⏯️ Ibyo tubiba ni byo dusarura: Igihe cyose Mwuka Wera ahamagara mba mfite uburenganzira bwo guhitamo, nshobora kwemera cyangwa se nkanga, ariko ingaruka zo sinzihitamo ntizihinduka. Niba mpisemo kumvira Umwuka Wera no kuyoborwa nawe nzaba NSEZEREYE UBUPFAPFA. Mwuka Wera azanshyiraho ikimenyetso mu ruhanga nk’Umwana w’Imana (Ibyahishuwe 7:2-3), kandi azampa umwanya ntazamburwa mu bwami bw’Imana yacu mu ijuru. Niba kandi mpisemo maramaje kumuninira no kumwanga burundu, nzababaza Mwuka Wera yigendere kandi NZABA MPISEMO KUBA UMUPFAPFA BY’ITEKA RYOSE, bityo nzaba nifungiye njye ubwanjye, irimbukiro ryanjye ndifatanyishije ikimenyetso cyo kwanga Mwuka Wera. Mbega umuburo n’ikangura rikomeye ku bakomeza kwirengagiza Mwuka Wera!

2️⃣ AGAKIZA KARATWEGEREYE
🔰Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.

Nubwo hari uruhande rw’abapfapfa bibwira ko nta Mana ibaho; hari ho n’uruhande rw’abanyabwenge bategereje agakiza kasezeranijwe uhereye isi ikiremwa. Imana nayo mu rukundo rwayo iracyategereje ko buri wese yakwitaba irarika. Ijambo ry’Imana riragira riti: “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. (Yesaya 55:5-7)

⏯️ IBYANDITSWE BYERA BIGIRA BITI: “Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.“(2 Abakorinto 6:2 ); Uwiteka Imana avuga yeruye ko Umwuka Wera atazahora ahendahenda umuntu amwingingira kwihana ngo ave mu byaha bye yumvire Imana. “Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri.“ (Itangiriro 6:3). Ndagusabira ngo aya magambo akwegereze Yesu Kristo kurushaho mugirane isano ku buryo buhagije

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUGIRANA ISANO NAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 14: IBYIYUMVIRO BY’UMUPFAPFA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *