Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 11: UBUHUNGIRO NYAKURI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 11
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti”Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”
[2] Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
[3] Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
[4] Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.
[5] Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n’ukunda urugomo umutima we urabanga.
[6] Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
[7] Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nugira Kristo ubuhungiro bwawe uzaba mu mahoro asesuye

1️⃣ UBUHUNGIRO NYAKURI
🔰 [1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti”Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”

⏯️ Umunyazaburi aravuga ati, “Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n’icyago kizagera aho utuye.” Zaburi 91:9,10. “Azahandindira mu gihe cy’amakuba, mu ngoro ye niho azampisha, azambera urutare runkingira.” Zaburi 27:5. Isezerano ry’Imana ni iri ngo, “Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba, nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.” Zaburi 91:14

⚠️ Uko bugenda bucya bukira, niko ibibazo n’ingorane bigenda birushaho kwiyongera; amakimbirane mu mu miryango ararushaho kwiyongera. Yaba umugore, yaba umugabo yaba n’abana bose babuze aho babona ubuhungiro nyakuri bwatuma babasha kugira umutekano. Tekereza neza urebe niba wowe mu muryango ubayemo, urebe aho utuye n’aho ukorera! Niba ufite amahoro ushime Imana kandi ukomeze icyo ufite utagitakaza niba udafite amahoro usabe Imana iguhishurire ubuhungiro nyakuri.

⏯️ Ubuhungiro butagira amakemwa abana bacu bakwihishamo ibikorwa bibi byose ni ugushaka uburyo bakwemererwa kwinjira mu mukumbi wa Kristo no kuragirwa n’umwungeri ukiranuka kandi nyakuri. Azabakiza ikibi cyose, nibumvira ijwi rye. Aravuga ati: “Intama zanjye zumvira ijwi ryanjye, …. zikankurikira.” Muri Kristo ni ho zizabonera urwuri, zihabwe imbaraga n’ibyiringiro, kandi ntizizarushywa no kwifuza ibiyobyabwenge no kunezeza umutima bitarimo ituze. Zabonye imaragarita y’igiciro cyinshi, maze umutima uguma hamwe. Icyo zishimira ni ingeso ziboneye, z’amahoro, z’icyubahiro, zo mu ijuru. Ntizisigaza ibitekerezo bibabaza, nta kwicuza. Bene uwo munezero ntiwonza amagara cyangwa ngo ugabanure ubwenge, ahubwo ni uwa kamere y’umuze muke ( IZI1 155.5)

2️⃣ KUGUMA KU RUFATIRO RW’UKURI
🔰 [3] Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Ni byo koko iyo witegereje hirya no hino mu matorera atuzengurutse usanga hari aho imfatiro zigenda zisenywa buhoro buhoro.

⏯️ Wakwibaza imfatiro icyo aricyo n’uburyo zisenywa! Imfatiro ni Amahame y’ukuri hamwe n’amategeko y’Imana. Reba aho ngaho iwanyu hanyuma wongere wirebeho ubwawe niba ucyubatse ku mahame yose y’ukuri cyangwa niba hari ayo wamaze kwirengagiza

⏯️ Nibyo koko imfatiro zirimo gusenywa nyamara Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza (4). Mu isengesho Kristo yasengeye abigishwa be hamwe n’abazamwizera bose harimo amagambo meza agira ati: “Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. (Yoh 17:14-15).

⚠️ Icyo duhamagarirwa: Ni ukuba mu isi tutari ab’isi. Imfatiro zishobora gusenywa ariko Kristo we ntajya ahinduka uko yarari ejo n’ubu niko ari. Guma muri We azakurinda imiyaga n’imiraba.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUGUMA KU RUFATIRO RW’UKURI.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 11: UBUHUNGIRO NYAKURI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *