Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ZABURI 10: INZIRA Z’UMUNYABYAHA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 10
[1] Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?
[2] Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata, Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje.
[3] Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza, Kandi umunyazi yimura Uwiteka akamusuzugura.
[4] Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati”Ntazahora.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo”Nta Mana iriho.”
[6] Aribwira ati”Sinzanyeganyezwa, Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”
[7] Akanwa ke kuzuye imivumo n’uburinganya n’agahato, Munsi y’ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.
[8] Yicara mu bico byo mu midugudu, Mu rwihisho yica abatariho urubanza, Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.
[9] Yubikirira mu gico nk’uko intare yubikirira mu isenga ryayo, Yubikirira gufata umunyamubabaro, Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.
[16] Uwiteka ni we Mwami iteka ryose, Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.
[17] Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,
[18] Kugira ngo ucire impfubyi n’abahatwa imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iherezo ry’umunyabyaha riri bugufi.

1️⃣ INZIRA Z’UMUNYABYAHA
🔰 [4] Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati”Ntazahora.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo”Nta Mana iriho.”

⏯️ Nubwo umurongo wo hejuru utagaragariza inzira z’umunyabyaha; Imana yo ntituza igihe cyose iba irimo kwinginga umunyabyaha ngo areke inzira ze. Ijambo ry’Imana riragira riti: “Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N’abapfu mukanga kumenya ubwenge? (Imig 1: 22).

⏯️ Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’ (Yer. 6:16)

2️⃣ IHEREZO RY’INZIRA Z’UMUNYABYAHA
🔰 [16] Uwiteka ni we Mwami iteka ryose, Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye. Nkuko Bwenge abivuga mu gitabo cy’Imigani, guhamagara kw’Imana kugira iherezo, abanga imiburo y’Uwiteka bakica amategeko ye bazasarura ibigendanye n’ibyo babibye: Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho. (Imig 1: 26)

⏯️ Nibyo koko; amaherezo rero umunsi w’imperuka uzagera. Imana izagaragaza ko amategeko yayo atunganye kandi izacungura abantu bayo. Satani hamwe n’abifatanije na we kwigomeka bazakurwaho. Icyaha ndetse n’abanyabyaha bizarangira, ntihazasigara umuzi cyangwa ishami. (Malaki 4:1), – Satani ari we muzi, naho abayoboke be bakaba amashami.

⏯️ Ibyahanuwe ku mutware w’ikibi bizasohora ari byo ibi, “Kuko wagereranije umutima wawe n’umutima w’Imana; ….. Nzakurimbura wa mukerubi utwikira we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. ….. Wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.” “Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure.” “Kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.” Ezekiyeli 28:6-19; Zaburi 37:10; Obadiya 16. UIB 521.4

⚠️ Ngaho rero ongera wisuzume urebe inshuro waba waragejejweho imiburo! Saba Imana ikurinde ko wazatungurwa n’ubwoba nk’umugaru, Ibyago byanyu bikakuzaho nka serwakira, Igihe umubabaro n’uburibwe bizaba byugarije.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KWITA KU MIBURO UDUHA.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 10: INZIRA Z’UMUNYABYAHA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *