Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
đ ZABURI 11
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti”Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”
[2] Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
[3] Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
[4] Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.
[5] Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n’ukunda urugomo umutima we urabanga.
[6] Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
[7] Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Nugira Kristo ubuhungiro bwawe uzaba mu mahoro asesuye
1ď¸âŁ UBUHUNGIRO NYAKURI
đ° [1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti”Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”
âŻď¸ Umunyazaburi aravuga ati, âWagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta nâicyago kizagera aho utuye.â Zaburi 91:9,10. âAzahandindira mu gihe cyâamakuba, mu ngoro ye niho azampisha, azambera urutare runkingira.â Zaburi 27:5. Isezerano ryâImana ni iri ngo, âKuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba, nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.â Zaburi 91:14
â ď¸ Uko bugenda bucya bukira, niko ibibazo nâingorane bigenda birushaho kwiyongera; amakimbirane mu mu miryango ararushaho kwiyongera. Yaba umugore, yaba umugabo yaba nâabana bose babuze aho babona ubuhungiro nyakuri bwatuma babasha kugira umutekano. Tekereza neza urebe niba wowe mu muryango ubayemo, urebe aho utuye nâaho ukorera! Niba ufite amahoro ushime Imana kandi ukomeze icyo ufite utagitakaza niba udafite amahoro usabe Imana iguhishurire ubuhungiro nyakuri.
âŻď¸ Ubuhungiro butagira amakemwa abana bacu bakwihishamo ibikorwa bibi byose ni ugushaka uburyo bakwemererwa kwinjira mu mukumbi wa Kristo no kuragirwa nâumwungeri ukiranuka kandi nyakuri. Azabakiza ikibi cyose, nibumvira ijwi rye. Aravuga ati: âIntama zanjye zumvira ijwi ryanjye, âŚ. zikankurikira.â Muri Kristo ni ho zizabonera urwuri, zihabwe imbaraga nâibyiringiro, kandi ntizizarushywa no kwifuza ibiyobyabwenge no kunezeza umutima bitarimo ituze. Zabonye imaragarita yâigiciro cyinshi, maze umutima uguma hamwe. Icyo zishimira ni ingeso ziboneye, zâamahoro, zâicyubahiro, zo mu ijuru. Ntizisigaza ibitekerezo bibabaza, nta kwicuza. Bene uwo munezero ntiwonza amagara cyangwa ngo ugabanure ubwenge, ahubwo ni uwa kamere yâumuze muke ( IZI1 155.5)
2ď¸âŁ KUGUMA KU RUFATIRO RWâUKURI
đ° [3] Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Ni byo koko iyo witegereje hirya no hino mu matorera atuzengurutse usanga hari aho imfatiro zigenda zisenywa buhoro buhoro.
âŻď¸ Wakwibaza imfatiro icyo aricyo nâuburyo zisenywa! Imfatiro ni Amahame yâukuri hamwe nâamategeko yâImana. Reba aho ngaho iwanyu hanyuma wongere wirebeho ubwawe niba ucyubatse ku mahame yose yâukuri cyangwa niba hari ayo wamaze kwirengagiza
âŻď¸ Nibyo koko imfatiro zirimo gusenywa nyamara Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza (4). Mu isengesho Kristo yasengeye abigishwa be hamwe nâabazamwizera bose harimo amagambo meza agira ati: âNabahaye ijambo ryawe, kandi abâisi barabanga kuko atari abâisi, nkâuko nanjye ntari uwâisi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. (Yoh 17:14-15).
â ď¸ Icyo duhamagarirwa: Ni ukuba mu isi tutari abâisi. Imfatiro zishobora gusenywa ariko Kristo we ntajya ahinduka uko yarari ejo nâubu niko ari. Guma muri We azakurinda imiyaga nâimiraba.
đ DATA WERA TUBASHISHE KUGUMA KU RUFATIRO RWâUKURI.đ
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka atubashishe kuguma ku mfatiro ze.