Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 40: YOBU ACA BUGUFI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 40 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 40
[1] Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati
[2] “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.”
[3] Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati
[4] “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa.
[5] Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, ndetse kabiri ariko sinakongera.”
[6] Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
[7] “Noneho kenyera kigabo, ngiye kukubaza nawe unsubize.
[8] Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?
[9] Harya uhwanije n’Imana amaboko? Wabasha guhindisha ijwi nkayo?
[19] “Mu byaremwe n’Imana ni yo ngenzi, Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nta wagisha Ishoborabyose impaka.

1️⃣ NTAWAGISHA IMANA IMPAKA
Ntawabona aho ahera agisha Imana impaka kuko ntiwayitsinda! Wayitsinda ute se kandi ariyo yaremye byose, ikamenya byose, ikabera hose icyarimwe, ikaba umunyakuri,…?
Hari abashaka cg bagishaka gukoresha ubumenyi bwa siyansi ngo bavuguruze Imana nyamara ntibyashoboka.

🔰 Byaba byiza kujya impaka kubyo Imana yahishuye, niba ibyo twifashishije bitanyuranije n’ukuri dusanga mu Byanditswe Byera. Ariko abareka Ijambo ry’Imana, kandi bagashaka gutsimbarara ku mirimo yayo y’irema bifashishije amahame y’ubuhanga buhanitse bw’abantu bagereranywa n’abasare bari mu bwato bagenda mu njyanja nini cyane batazi icyerekezo cg badafite ikibayobora. Iyo abantu b’abahanga batayobowe n’Ijambo ry’Imana mu bushakashatsi bwabo, bahinduka nk’abasazi, iyo bagerageje kwerekana isano iri hagati y’ubuhanga buhanitse bw’abantu n’ibyo Imana yahishuriye abantu bayo. (SS lessons/2016/P.116)

2️⃣ YOBU ACA BUGUFI
Yobu yemeye ububi bwe, abura icyo asubiza Umuremyi we, habe no kujya impaka.

➡️ Yesu yicishije bugufi aza ku isi kuducungura. (Abafilipi 2:5-8) – 5. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

  1. ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu
  2. yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

➡️ Nitwemera ubunyacyaha bwacu, tukemera guca bugufi, Mwuka Wera azakorera muri twe. (Yakobo 4:10) – Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko niyo ikwiye kuba hejuru.

🛐 TUBABARIRE MANA, TWEMERE GUCA BUGUFI, ICYUBAHIRO KIBE ICYAWE NONE N’ITEKA RYOSE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 40: YOBU ACA BUGUFI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *