Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 35: NTA BUSOBANURO BW’IKIBI N’ICYAHA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 .cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 35

[1]Elihu akomeza gusubiza ati
[2]“Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’?
[3]Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’Kandi uti‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’
[4]Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe.
[5]“Itegereze mu ijuru urebe,Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.
[6]Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye?Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?
[7]Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye?Cyangwa se icyo ihabwa n’ukuboko kwawe ni iki?
[8]Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe,Kandi umwana w’umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.
[9]“Batakishwa no kurengana kwinshi,Ku bwo kubabazwa n’amaboko y’abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.
[10]Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,
[11]Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi,Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’
[12]Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza,Bitewe n’ubwibone bw’abanyabyaha.
[13]Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa.Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.
[14]“Nubwo uvuga ko utayireba,Ariko urubanza ruri imbere yayo,Nawe uyirindīra.
[15]Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo,Ntiyite ku gasuzuguro cyane,
[16]Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke,Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ibyakubayeho byose muri iki cyumweru, ntibikubuze kwizera Imana yacu, kuko irahambaye.

1️⃣GUKOMEZA KUBURA UBUSOBANURO

Bariya bagabo bakomeje kuvuga kuri Yobu uko ari bane,bizeraga Imana y’intabera, ariko ubwabo bisanze mu gihirahiro:Ni ubuhe buryo wari gusobanura ikibazo Yobu yari arimo,mu buryo bujyanye n’imico idahinduka y’Imana? Ikibabaje ni uko bagiye mu ruhande rubi, mu gihe bageragezaga gusobanukirwa n’ikibi muri rusange ndetse n’ikibi cyagwiririye Yobu by’umwihariko.
🔰Ellen G.White aduha ubusobanuro kuri iki kibazo, “Ntibishoboka gusobanura inkomoko y’icyaha no kugaragaza impamvu yatumye kibaho …
Icyaha cyaracengeye nta mpamvu ishobora gusobanura kubaho kwacyo. Umwaduko wacyo ntugira gihamya. Haramutse habayeho impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikibaye icyaha. “(Intamb ikom, p,421)
▶️Kenshi iyo amakuba adusakije, abantu baravuga cg bagatekereza bati:”ibintu simbyumva “cyangwa bati;”Ibi bintu ntibisobanutse. “Uko niko muri ibyo bihe byose Yobu yibazaga.
⚠️Hari impamvu yumvikana ko Yobu na bagenzi be batashoboraga kubyumva :Ikibi ubwacyo nacyo ntikigira inkomoko, nticyumvikana. Turamutse dushoboye kugisobanukirwa, niba cyumvikana, niba gifite umugambi mwiza kandi gishyira mu gaciro, ubwo nticyaba kikibaye ikibi, nticyazana amakuba, kuko kiba gifite intego yumvikana. (SS 2016:103)

2️⃣KWIHANGANIRA IBITUGERAGEZA

🔰Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwiziringaho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine,niwe banze ryo kwizera kandi ariwe ugusohoza rwose .(Heb 12:1, 2a)

⚠️Nshuti mukundwa n’ubwo satani adutega imitego, tugasonza, tukabura abacu n’ibyacu, Imana yacu irahambaye.

🔰Uwiteka asubiza satani ati:”Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe keretse we ubwe, we kumuramburaho ukuboko kwawe.(Yob1:12)

🛐 DATA WERA DUSHOBOZE KUGIRA UMUNEZERO MURI WOWE KUKO TURIHO KUBERA WOWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 35: NTA BUSOBANURO BW’IKIBI N’ICYAHA”
  1. Amena. Imana irahambaye kdi no mu bihe bigoye nk’ibyo Yobu yanyuzemo ntabwo yigera idutererana; Iduhora hafi. Dukomeze kuyiringira no kuyihanga amaso.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *