Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 34:ELIHU AKOMEZA KUVUGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34.cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 34

[1]Maze Elihu yongera kuvuga ati
[2]“Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,Namwe abajijutse muntegere amatwi,
[3]Kuko ugutwi gusobanura amagambo,Nk’uko akanwa kumva ibyo kurya.
[5]“Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi,Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye.
[6]Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk’umubeshyi, Uruguma rwanjye rurenze urukiriro, Nubwo nta gicumuro mfite.’
[10]“Nuko rero nimuntegere amatwi,Mwa bantu bajijutse mwe,Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,
[11]Kuko izitūra umuntu ibihwanye n’umurimo we,Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n’imigenzereze ye.
[12]Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi,Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.
[29]“Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane?Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?Uko yagira benshi ni ko yagira n’umwe,
[30]Kugira ngo utubaha Imana atima,Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.
[31]“Hari uwabwiye Imana ati‘Narahanwe sinzongera gucumura,
[34]“Abantu bajijutse,Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva,Bazambwira bati
[35]‘Yobu yavuze icyo atazi,Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’
[36]“Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,Kuko asubiza nk’abanyabyaha.
[37]Kuko yongera ubugome ku cyaha cye,Agakoma mu mashyi muri twe atangara,Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Ibitubaho tutumva, tudasobanukiwe, Imana irabizi. Kuko idukunda. dutuze Kuko imigambi idufitiye ni imyiza (Yer 29:11).

1️⃣ABURANIRA IMANA

🔰Ubusobanuro bwinshi bwagiye bwandikwa mu myaka yose ku birebana na Elihu n’ikiganiro cye, bamwe bakibona nk’impamvu yatumye icyo kiganiro gihindura icyerekezo.
Nyamara ibyo ntibyari byoroshye kubona aho Elihu yongeramo ikintu gishya cyane cyangwa gihindura ibintu ku buryo cyahindura icyerekezo cy’ikiganiro. Ahubwo, agaragara nk’utanga ubusobanuro bwagutse nk’ubwo abandi batatu bagerageje gutanga barenganura imico y’Imana ku kirego cy’uko Imana itari mu kuri ku birebana n’imibabaro yateje Yobu.(SS 2016:101.3)

2️⃣UKURI ELIHU YAVUGAGA NI UKUHE, KANDI KUBERA IKI ATARI AKWIRIYE KUKUVUGA MURI ICYO GIHE?

🔰 Ahari icyo dushobora kubona kuri Elihu kimwe no kuri bariya bagabo bandi, ni ubwoba. Ubwoba bw’uko Imana atari cyo batekerezaga ko ari cyo. Bumvaga bashaka kwiringira ubugiraneza bwayo, ubutabera n’ububasha bwayo; nyamara icyo Elihu yarimo akora yashakaga guhakana ukuri k’ubugiraneza, ubutabera n’ububasha bwayo.

❇️Elihu yabaye nk’utanga umwanzuro ati; Niba ibi byose bivuzwe biyivugwaho ari ukuri, umwanzuro umwe rukumbi umuntu yakuramo n’uko Yobu yagerwagaho n’ibimukwiriye. Elihu yageragezaga kwihagararaho atanga ubusobanuro bwe bwite bw’uko we ubwe yumva Imana, imbere y’ikibi kibabaje cyagwiririye umuntu mwiza nka Yobu.(SS 2016:101-102)
❇️Na none , Yobu ahagarariye byinshi biba ku bantu mu buryo bw’uko abantu benshi bagerwaho n’ibibababaza batabyikururiye. Kandi ikibazo gikomeye kuruta ibindi byose, ni ukwibaza impamvu: Kuki ibi bimbaho? (SS2016:100)
⚠️Nk’uko twabibonye ntitwari dukwiriye kwibaza impamvu z’ibitubaho kuko tutari abacu ngo twigenge, byose bikorwa muri gahunda y’Imana.
🔰Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, kandi ireba amajya ye yose. (umur 21)

🛐 DATA WERA DUHE GUSHIKAMA KURI WOWE KUKO IMIGAMBI YAWE NI MYIZA KURI TWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 34:ELIHU AKOMEZA KUVUGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *