Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 36: UKUGIRANEZA KW’IMANA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 36

[1]Elihu akomeza kuvuga ati
[2]“Ba unyoroheye gato maze nkwereke,Kuko ngifite icyo mvugira Imana.
[3]Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.
[4]Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.
[5]“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.
[6]Ntiramisha umunyabyaha,Ariko itsindishiriza abarengana.
[7]Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,Ahubwo ibicaza hamwe n’abami ku ntebe zabo,Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.
[8]Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,Bagafatishwa ingoyi z’umubabaro,
[9]Ibereka imirimo yabo n’ibicumuro byabo,Uko bagenje bibona.
[10]Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,Ikabihanangiriza kuva mu byaha.
[11]Nibayumvira bakayikorera,Bazamara iminsi yabo baguwe neza,Bazamara n’imyaka yabo mu byishimo.
[12]Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.
[13]“Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.
[14]Bapfa bakenyutse,Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.
[15]Irokora abarengana ikabakura mu makuba,Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.
[16]“Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,Ikagushyira ahagari hadafunganye,Kandi ibishyizwe ku meza yawe,Biba byuzuwemo n’ibinure.
[17]Ariko wuzuwemo n’imanza z’abanyabyaha, Urubanza no gukiranuka biragufashe.
[18]Hariho uburakari. Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe, Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.

1️⃣UKUGIRANEZA KW’IMANA

🔰Ashingiye ku magambo yo muri Zaburi 51:4 Pawulo avuga ibyerekeye uburyo Uwiteka Imana ubwe azatuma utsinda mu magambo yawe nucirwa urubanza (Abar 3:5) Igitekerezo kigaragara ahangaha ni intero igaragara ahantu henshi mu byanditswe byera. Ibyo byitwa guhamya ko Imana igira neza. Kandi kikaba ari ikibazo cyo gusobanukirwa ukigiraneza kw’Imana imbere y’ikibi.
Ni ikibazo kimaze imyaka myinshi , ikibazo cy’intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani uko cyakabaye kirebana no guhamya ko Imana igira neza.
Ukugira neza kw’Imana kuzagaragarira imbere y’abantu, imbere y’abamarayika n’imbere y’isi n’ijuru nubwo ikibi cyabaye gikwira ku isi.(SS 2016;45)

2️⃣SIKO BIZAHORA

▶️N’ubwo turi mu isi y’icyaha n’imibabaro myinshi ,igihe byose bizaba barangiye ibyo izagirira satani n’uburyo izarangiza ikibazo cy’icyaha bizatubashisha kubona kugiraneza kw’Imana n’ubutabera bwayo n’urukundo no gushyira mu gaciro byayo mu bintu byose ikorera ikiremwamuntu. Igihe iki kibazo gikomeye cy’icyaha kizaba kirangiye, tuzabasha kuvugira hamwe tuti:Mwami Imana ishoborabyose,imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugaba w’amahanga, inzira zawe n’izo gukiranuka n’ukuri”(hish15;3 SS2016:46)

⚠️Nubwo Elihu yakomeje avuga amagambo arimo kwirengagiza kwinshi,twabonye ko umugambi Imana yari ifite, na Yobu ubwe ntiyari awuzi.

Ni byiza gutuza imbere y’urugamba rwose wasakirana narwo kuko ukurwanirira ari maso.

🛐 DATA WERA IMIGAMBI YAWE NI MYIZA KURI TWE DUHE KUBONA KUGIRA NEZA KWAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 36: UKUGIRANEZA KW’IMANA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *