Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 26: YOBU AKOMEZA KUGAYA INAMA AHABWA N’INSHUTI ZE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 26
[1] Maze Yobu arasubiza ati
[2] “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye,
[3] Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri!
[4 ] Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde?

[5] “Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo.
[6] Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.
[7] Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa, N’isi yayitendetse ku busa.
[8] Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.
[9] Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo.
[10] Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n’umwijima biherera.
[11] Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo.
[12] Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone.
[13] Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.
[14] Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano, Ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yobu akomeje kwizera kwe no kugaya inama z’inshuti ze.

1️⃣ INTAMBARA YO KWIZERA

🔰 Maze Yobu arasubiza ati: “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye, wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri! (Yobu 26:1-3)

⏯️ Intambara yo kwizera ni urugamba turwana buri munsi, twiteganyiriza igihe cyo gutekereza, gusenga kandi twiga imibereho ya Kristo kugirango tunoze umubano dufitanye na We. Kurwanya icyaha ni urugamba rwo gutsinda ibishuko n’ibyaha kugira ngo tujye guhangana na Satani n’ubushobozi bwe. Niba dushaka kujya mu rugamba rwo kurwanya icyaha, tuba twamaze gutsindwa rugikubita. Abefeso 6 :12 haravuga hati : ” Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri ahubwo dukirana n’abafite ubutware n’ubushobozi n’abategeka iy’isi y’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. ” Ngaho rero ! Niba tudakirana n’abafite umubiri n’amaraso, turwana buryo ki ? Twarwanya dute imyuka ? Hari uburyo bumwe rukumbi ; tugomba kubona imfashanyo y’undi Mwuka kugirango arwane mu cyimbo cyacu.

⏯️ Ubundi ibyo ni byo Imana yasezeranye kudukorera : ” Umuntu ntashobora kwikiza ubwe, ahubwo umwana w’Imana aramutabara, akamurwanirira, maze akamushyira ahantu heza, amugabiye imico ye y’ijuru “. Ellen WHITE, Review and Herald (Urwibutso n’integuza) 8, Gashyantare, 1898.

2️⃣ GUSOBANUKIRWA N’IMBARAGA Z’UHORAHO
🔰 [12] Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone.
[13] Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.
Nshuti yanjye, aya ni andi mahirwe wowe nanjye duhawe yo kongera gusobanukirwa n’imbaraga zisumba byose? Imbaraga zayo ntizishobora kumenywa n’abanyabwenge mu by’iyi si.
Yehoshafati ni urugero rwiza rwo mu bantu babashije gusobanukirwa n’imbaraga z’umuremyi; ubwo yari amaze kumenya ko umwanzi aje amusatiriye. Aho kugirango ateranye inama yo gutegura intambara, ngo ategeke imitwe y’ingabo kwitegura ngo bahite bajya ku rugamba, yafashe umwanzuro ushimishije cyane. Ushobora gusoma uko byagenze mu 2 Ngoma 20. Umwami ateranya abayuda bose ngo basenge !

⏯️ Ubwo bari bateranye basenga, umugabo wari uhumekewemo n’Umwuka w’Imana arahaguruka abaha gahunda. Abwira abaturage b’i Buyuda kujya gusanganira umwanzi, ariko ko batagomba kurwana, kuko Uwiteka yari bubarwanirire. Bukeye bwaho mu gitondo kare bateranira kujya gusanganira umwanzi. Maze nyuma yo kungurana ibitekerezo, banzura kwohereza umutwe w’abaririmbyi imbere y’ingabo z’abayuda kugirango bahimbaze Uwiteka uko barushaho gusatira umwanzi.

🛐 DATA IMANA IKOMEYE TUBASHISHE KUGUSOBANUKIRWA BIRUSEHO🙏

Wicogora MUGENZI.

One thought on “YOBU 26: YOBU AKOMEZA KUGAYA INAMA AHABWA N’INSHUTI ZE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *