Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 25: UKO UMUNTU AGIRWA UMUKIRANUTSI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 25
[1] Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati
[2] “Ubutware n’igitinyiro ni iby’Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.
[3] Mbese imitwe y’ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n’umucyo wayo ni nde?
[4] Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane?

[5] Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, N’inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,
[6] Nkanswe umuntu w’inyo gusa, N’umwana w’umuntu w’umunyorogoto!”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Burya twese twakoze ibyaha dukizwa ku bw’ubuntu bwa Kristo gusa.

1️⃣ UBURYO UMUNTU ASHOBORA KUGIRWA UMUKIRANUTSI

🔰[4] Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane?

⏯️ Yesu yarabivuze muri Yohana 17: 3 “Ubu ni bwo bugingo buhoraho ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri wenyine bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” Dusoma mu gitabo Uwifuzwa ibihe byose(Jésus Christ P.323) ngo :”Iyo twinjiye mu buruhukiro bwa Yesu,ijuru ritangira tukiri ku isi. Araturarika ngo:Muze munyigireho; tugasubiza, tukamusanga, nuko ubugingo buhoraho kuri twe bugatangira. .Guhora twegerezwa Imana na Kristo ni « Ijuru ». Mbese uzi Kristo? Kumenya Kristo ni urufatiro rw’imibereho ya gikristo.Kumenya Yesu ni inzira y’ubugingo buhoraho.Kumenya Yesu bizahindura uburyo bwawe bwo kubaho, kuko nusobanukirwa n’imico ye, ukitoza kumukunda no kumwiyegereza uzahinduka use na we. Gukiranuka ni Umuntu.Agakiza ni Umuntu.Ku bwa Yesu ushobora gutangira ubugingo bw’iteka uyu munsi (Amahame 95, Morris L. VENDEN P.10)

2️⃣ IMPAMVU UMUNTU AKENEYE UMUCUNGUZI

🔰 [5] Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, N’inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,
[6] Nkanswe umuntu w’inyo gusa, N’umwana w’umuntu w’umunyorogoto!”
⏯️ Nshuti yanjye aho waba wisobanukiwe? Cg iyo ubonye uryamye ugasinzira ukicura, ukabyuka bikemera, wakandagira bikemera, wikubita ku gatuza uti “Ndakomeye”!.

⚠️ Nk’ibiremwa muntu dusangiye nibura ibintu bibiri :Icya mbere twaravutse ; icya kabiri twavutse turi abanyabyaha. Ingorane zacu z’icyaha zatangiye tukivuka kuko twavutse dutandukanye n’Imana.Kenshi biratugora kumva uku kuri. Dushima umwana wavutse, tukavuga tuti ‘’ Bishoboka bite ko icyo kiremwa gitoya ,uruhinja rutakwirwanaho rwaba urunyabyaha ? ‘’ Ariko mbega uburyo bworoshye kubona uburyo uruhinja rwikunda !Nyina yaba ananiwe, ise akaba yagombaga gusubira ku kazi bukeye bwaho, uruhinja rupfa kuba rukeneye kugaburirwa, guhindurirwa imyenda cyangwa gukinishwa rufite uko rubimenyekanisha.Uruhinja rero rurikunda mu buryo bwose. Kuvukira muri iyi si ni akaga gakomeye ! Abana baragwa icyaha. Icyaha cyabatandukanije n’Imana. Child Guidance(Kurera abana p 475).

⏯️ ‘’ Kubera icyaha cya Adamu, urubyaro rwe rwose ruvukana kamere yo kutubaha ‘’. Reba Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventiste b ‘umunsi wa karindwi umuzingo wa 5 p 1128. [Amahame 95, Morris L. VENDEN P.10]

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUKWISHYIZE MU MABOKO NI WOWE TWAGIRA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 25: UKO UMUNTU AGIRWA UMUKIRANUTSI”
  1. Amena. Uwiteka aduhe kwakira Yesu we mpano nziza twahawe n’ijuru maze ibashe gutunganya imibereho yacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *