Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 27 : IMIRIMO ITEGETSWE N’AMATEGEKO NTIHAGIJE MU GAKIZA KA MUNTU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 27
[1] Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati
[2] “Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye.
[3] Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka.
[4] Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.
[5] Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.
[6] “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

[8] Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki, Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe?
[9] Mbese Imana yakumva gutaka kwe, Ibyago nibimutera?
[10] Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose, Akajya atabaza Imana ibihe byose?
[11] “Nzabigisha iby’ukuboko kw’Imana, Ntabwo nzabahisha iby’Ishoborabyose.
[12] Dore mwese mwarabyirebeye, None se ni iki gitumye muba ab’ubusa gusa?
[13] “Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n’Imana, N’ibizaba ku barenganya bagenewe n’Ishoborabyose.
[14] Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota, Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n’ibyokurya.

[22] Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire, Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.
[23] Abantu bazamwirukana bamucyamuye, Bamwimyoze ngo ave iwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yobu akomeje urugamba rwe. Nawe ibaze ku rugamba urwana.

1️⃣ KUBA INYANGAMUGAYO NTIBIHAGIJE
🔰 [5] Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.

⏯️ Yobu ati: “SINZIKURAHO KUBA INYANGAMYGAYO” Gukiranuka kuzaguhindura inyangamugayo ariko ubunyangamugayo ntibuzaguhindura umukiranutsi. Birumvikana ko Imana itarwanya ubunyangamugayo! Mu Byahishuwe 3, Imana nticyaha Abanyarawodokiya ku bw’ubunyangamugayo bwabo; ibacyahira ko bagerageza kubusimbuza gukiranuka.
Mu gihe cya Yesu abantu bari barashyizeho idini ishingiye ku bunyangamugayo gusa. Umufarisayo wasengaga ahagaze mu rusengero yari muri iyo dini. Yari imbata y’ubunyangamugayo bwasimbuye gukiranuka.Yipimaga akoresheje urugero rw’abantu. Maze atondagurira Imana ibikorwa yibwiraga ko byamuhesha ijuru. Ibyiringiro bye byari bishingiye ko atakoraga imirimo imeze nk’iy’umukoresha w’ikoro. Imbere y’uyu mufarisayo imyifatire ye niyo yari ingenzi.

⏯️ Uru rugero na none rugaragaza ko ubunyangamugayo butabuza umuntu gusa kugera ku gukiranuka, ahubwo ko bunamuvutsa gukiranuka nyakuri.
Imana ntirwanya ubunyangamugayo! Ntitwagombye kwanga ubunyangamugayo ahubwo ni ibyacu kubusobanukirwa uko bikwiriye. Ubunyangamugayo buva ku gukiranuka.Sibwo mvano yo gukiranuka, ntibuzigera bunayiba ! Umukristo nyakuri azaba inyangamugayo.(AMAHAME, 95, Morris L. VENDEN P. 10).

2️⃣ URAMENYE NTIWISHUKE !
🔰 Gukora neza wigengesera ngo udakora nabi si ugukora neza, no kuba mwiza wigengesera ngo utaba mubi si ukuba mwiza. Niba nta kintu kibi ukora ubwo ukora ibyiza! Mbese ibyo ni byo? Oya, si byo!
Cyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko niba ukora nabi, ugira neza, cyangwa se ko ari byiza gukora nabi. Ibyo bivuga ko inyuma ushobora gukora neza ariko imbere uri mubi. Ukora neza gusa ni umwiza imbere n’inyuma. (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN P.10)

⏯️ Mbese ntiwigeze wumva iby’Abafarisayo?. Bari bafite ukuri cyangwa ntako?Yesu yababwiye amagambo akakaye muri Matayo 23:27,28:”Muzabona ishyano banditsi n’abafarisayo mwa ndyarya mwe! Kuko musa n’ibituro byasizwe ingwa bigaragara ko ari byiza inyuma ariko imbere byuzuye amagufa y’abapfuye n’imyanda y’uburyo bwose. Namwe ni uko, inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi ariko imbere mwuzuye uburyarya no gukiranirwa”.

🛐 [6] “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

⚠️Ukundwa n’Imana, aho niwaba umeze nka Yobu! Kugeza kuri iki gice cya 27, ni bake cyane bashobora kwemera ko Yobu yarafite icyo abura mu Kwizera kwe. Nta gushidikanya ko gupimwa mu gipimo kwe kwagaragaje ko adashyitse. None niba Yobu atarashyitse kandi Imana yaramuhamije imbere ya satani ko ari intungane wowe ibyawe bimeze bite? Ongera ubitekerezeho maze ukore icyo Yobu yakoze nkuko bikaragara muri Yobu 42. Icyo nta kindi ni ukwihana.

3️⃣ GUKIRANUKA KW’INYUMA NTIGUHAGIJE
🔰 Yesu avuga ko idini y’abafarisayo itari ihagije ngo ibaheshe ubugingo buhoraho.”Gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’ abanditsi n’abafarisayo ntimubasha kwinjira mu bwami bw’Imana ».Matayo5 :20. Ni ukuvuga rero ko, nubwo ubwiza bw’inyuma bwagira akamaro, nta gaciro bufite na mba mu by’agakiza.

⏯️ Dusoma mu gitabo cyo Kugana Yesu(Vers Jésus Page 44) ngo : ‘’Hariho abantu bavuga ko bakorera Imana biringira ko imbaraga zabo gusa ari zo zizabashoboza gukomeza amategeko yayo,gukosora amakosa yabo, no kwihesha agakiza.Umutima wabo nturagakorwaho n’urukundo rwimbitse rw’umukiza,ahubwo bihatira kuzuza inshingano z’imibereho ya gikristo nk’ikintu basabwa gusohoza ngo babone ijuru.Bene iyo dini nta gaciro na busa ifite ‘’ . Ni ukuvuga rero ko nubwo kugaragara neza inyuma hari aho kwagira umumaro, nta cyo kumaze, nta gaciro bigira mubyerekeye iyobokamana. (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN P.12)

🛐 DATA WERA TURINDE GUKIRANUKA KW’INYUMA GUSA, AHUBWO UDUHE GUKIRANUKA KUZUYE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *