Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 24: ISI ITAGIRA IMPUHWE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya Yobu, usenga kandi. Uciye bugufi.

YOBU 24

1 “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose, Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?
2 “Hariho abimura ingabano, Banyaga imikumbi ku rugomo, Bakayiragira.
3 Bahuguza impfubyi indogobe yayo, Batwara inka y’umupfakazi ho ingwate.
4 Birukana indushyi mu nzira, Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.
9 “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere, Kandi bagafatira icyo umukene atunze.
10 Bigatuma bagenda bambaye ubusa, Ari nta mwambaro bafite, Kandi bakorerwa imiba bashonje.
11 Bagakamurira amavuta mu ngo z’abo bantu, Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.
12 No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho, Kandi ubugingo bw’inkomere burataka, Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.
19 Icyokere n’ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi, Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha.
20 Inda yamubyaye izamwibagirwa, Azaribwa n’inyo aziryohere, Ntazongera kwibukwa ukundi, Gukiranirwa kuzavunwa nk’igiti.
22 Ariko Imana ikomeza abakomeye n’imbaraga zayo, Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Yesu ati: “Munsi mugira umubabaro ariko nimuhumure nanesheje isi.

1️⃣ UMURIMO UKENEWE
🔰Mu buryo butangaje Kristo yahaye itorero umurimo wo kwita ku bakennye bo muri ryo. Abantu b’Imana bakennye bagomba guhora muri twe ibihe byose. Nk’uko abantu b’umuryango umwe bunganirana, ni ko abo mu nzu y’abizera bakwiriye kwita ku bakene n’abatagira kivurira.
Imana yita cyane ku bapfakazi n’imfubyi. “Imana iri mu buturo bwayo bwera, ni se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi” Zaburi 68:5. “Siga imfubyi zawe, nzazirera; n’abapfakazi bawe banyizere.” Yeremiya 49: 11.

⏯️Uko dushobora gufasha Imfubyi.
Hari n’abana batagira n’umwe mu babyeyi babana wo kubayobora. Abakristo bakwiriye gukingurira imitima yabo n’ingo zabo abo bana batagira gifasha. Umurimo Imana yabashinze nk’umurimo wabo bwite ntibakwiriye kuwuhindira ku bigo cyangwa se ku bagiraneza bo mu isi. Imibereho y’umwana yamererwa neza aramutse abonye urugo rwa gikristo rumugaragariza urukundo. Mu cyimbo cyo kumarira urukundo rwabo ku nyamaswa itavuga, abadafite abana bakwiriye kwita ku bantu batagira aho baba. Ndetse abenshi nabo byabafasha ubwabo. (Rengera ubuzima V1. P.94)

⚠️ Tekereza uruhare rwawe muri uyu murimo! Aho wowe ntiwaba uri mu barenganya imfubyi aho kugira ngo uzirenganure? Imana idufashe kuba mu ruhande rukwiriye.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUKORA IBIKWIYE🙏

Wicogora Mugenzi!

One thought on “YOBU 24: ISI ITAGIRA IMPUHWE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *