Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.
đ YOBU 22
[1] Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati
[2] “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.
[3] Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?
[4] Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?
[5] Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.
[6] Kuko wajyanye ingwate z’abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.
[7] Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.
[15] “Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo?
[16] Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nk’umugezi.
[17] Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’ Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’
[18] Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi y’inkozi z’ibibi imba kure.
[19] Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka.
[23] Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera.
[24] Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, N’izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,
[25] Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, N’ifeza y’igiciro cyinshi.
[26] Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana.
[30] Ndetse izarokora n’uriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kw’amaboko yawe.
“Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Ntitwahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo twahawe no kubabazwa ku bwe,
1ď¸âŁ UKURI ELIFAZI ATASOBANUKIWE
đ°[4] Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? [23] Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera.
âŻď¸ Dushingiye mu Gutegeka kwa kabiri igice cya 28 ahavuga imigisha nâimivumo ndetse nâandi masomo menshi yo muri Bibiriya wakwibwira ko ibyo Elifazi avuga ari ukuri kuzuye, ariko siko bimeze rwose hari ukundi kuri yirengagije. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 1:29 tubwirwa aya magambo: âKuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.
â ď¸ Mu mpano zose Imana ishobora GUHA abagabo nâabagore, nta nâimwe yiringirwa kandi ihwanije icyubahiro gikomeye no kugirana umushyikirano na Kristo mu mibabaro ye. Yaba Enoki wajyanywe mu ijuru, cyangwa Eliya wazamuwe mu magare yâumuriro, nta nâumwe wahawe icyubahiro kiruta icya Yohana Mubatiza waguye mu nzu yâimbohe. (Rengera ubuzima P. 109)
âŻď¸ Imana ntiha agaciro abagabo nâabagore kubera ubutunzi bwabo, amashuri cyangwa se imyaka yabo. Ibaha agaciro ikurikije kubonera kw’ibitekerezo byabo nâubwiza bwâimico yabo. Ireba uko umwuka wayo bafite ungana, nâuko imibereho yabo igaragaza ishusho yayo. Kuba ukomeye mu bwami bwâImana ni ukumera nkâumwana muto mu byo kwicisha bugufi, kwiyoroshya mu byo kwizera no kugira urukundo rutaranganwa uburyarya. Kristo yaravuze atiâ Ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye aba umugaragu wanyu.â Matayo 20:26 [Rengera ubuzima P. 109]
2ď¸âŁ URUGAMBA TURWANA
đ°Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu wâumutambyi mukuru amuca ugutwi kwâiburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko. Nuko Yesu abwira Petero ati âSubiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?â
â ď¸ Abenshi ntidusobanukiwe nâimiterere yâurugamba turwana; ndetse abâintwari batera ikirenge mu cya Petero bibwira ko gutema amatwi aribyo bizabageza ku ntsinzi; reka da! Ni ukwishuka. Ikerekezo cyâurugamba kiri mu ntoki zâUmugaba mukuru. Dore arazana nâibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse nâabamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
(Ibyah 1:7)
đ DATA WERA TUBASHISHE KURUSHAHO GUSOBANUKIRWA URUGAMBA TURWANA.đ
Wicogora Mugenzi.
Amena