Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 23: YOBU YIFUZA GUSHYIKIRIZA IMANA AMAGAMBO YE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 23
[1] Maze Yobu arasubiza ati
[2] “Na n’ubu kuganya kwanjye kumeze nk’ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.
[3] Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,
[4] Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,
[5] Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira.

[10] Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.
[11] Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo, Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.
[12] Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.
[13] “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.

[14] Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n’ibimeze nk’ibyo byinshi.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. “Mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu, ngo mumere nk’abagushije ishyano. Ahubwo. munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo.” 1 Petero 4: 12,13.

1️⃣ GUHINDURWA IZAHABU
🔰 [10] Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.
Igituma ibyo byose biba ni uko Imana ibayobora. Ibishuko n’inkomyi ni ibintu Uwiteka atoranya kugira ngo bihwiture abantu, ni n’uburyo akoresha bwo gushoboza abantu kugira icyo bageraho. Uwiteka azi imico y’abagabo n’abagore kuruta uko bo ubwabo bayizi. Iyo abonye ko abantu bafite imbaraga runaka zishobora kugira icyo zigeraho mu murimo wayo ziramutse zikoreshejwe neza, abanyuza mu bintu runaka byo gutuma babona amafuti yabo batigeze bamenya no kuyakosora. Kenshi; arareka ikome ry’umubabaro rikabageraho kugira ngo ribaboneze. (Rengera Ubuzima P. 104)

⏯️ Nshuti nkunda, wongeye guhabwa amahirwe yo gusobanukirwa impamvu ibigeragezo bikugeraho cyangwa bikagera ku bandi. Ngaho rero reka kuganya ahubwo ushime Imana kuko hari urwego ishaka ko ugeraho.
⚠️ Igituma Uwiteka areka tukagera mu bigeragezo ni uko aba yatubonvemo ikintu cy’agaciro yifuza ko cyakura ngo kigere ku rugero. Igihe abona ko ari nta kintu na kimwe turanganwa cyatuma izina rye rihabwa icyubahiro, ntiyakwirirwa apfusha igihe ubusa aducisha mu ruganda. Ntabwo yigera ashyira mu itanura ibuye ridafite agaciro. Ibifite agaciro ni byo inyuza mu ruganda. Uwiteka areka abo yatoranijwe ngo banyure mu itanura ry’umubabaro kugira ngo arebe ko babasha gukora umurimo we.

2️⃣ IKIGERERANYO CY’UMUBUMYI
🔰 [13] “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.
⏯️ Umubumbyi afata urwondo akarubumba. Ararukata akarurundarunda. Arutera amazi maze hanyuma akanika. Arurekera hamwe ntarukorakore. Igihe rumaze kunoga neza umuntu abasha kuganisha aho ashaka, ni bwo arubumbamo icyo ashaka yarangiza akayotsa mu itanura. Nk’uko ibumba rimeze mu maboko y’umubumbyi, ni ko tugomba kumera turi mu biganza by’umutware ukomeye. Umugabane tugomba gukora gusa ni ukwemera akatugenza uko ashaka.

3️⃣ IKITEGEREREZO CY’INYONI
🔰Kumanywa y’ihangu igihe yumva andi majwi, ntabwo inyoni shebuja arerera mu kazu kayo ibasha kuririmba indirimbo ayigisha. Ifata ibi, igafata biriya, ariko ntiyigere ifata ijwi nk’uko riri. Ahubwo shebuja atwikira akazu k’iyo nyoni, – akayishyira aho yumva indirimbo igomba kuririmba gusa. Mu mwijima igerageza kuririmba, ikongera ikageragpza ibine byinshi kugeza ubwo imenya kuyiririmba. Nyuma y’icyo gihe inyoni ibasha kuririmba iyo ndirimbo neza n’ubwo yaba iri ahabona. Nguko uko Imana igenza abana bayo. Ifite indirimbo ishaka kutwigisha, kandi iyo tumaze kumenya kuyiririmbira mu gicucu cy’umubabaro, hanyuma dushobora kuyiririmba neza. (Rengera ubuzima P. 105)

[14] Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n’ibimeze nk’ibyo byinshi.

🛐 DATA TUBASHISHE KUKWEMERERA UTUGENZE UKO USHAKA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “YOBU 23: YOBU YIFUZA GUSHYIKIRIZA IMANA AMAGAMBO YE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *