Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 13: AKOMEJE KUGIRA IBYIRINGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 13
[1] “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.
[2] Ibyo muzi nanjye ndabizi, ntimundusha.
[3] Ni ukuri ndashaka kuvugana n’Ishoborabyose, kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.
[6] “Noneho nimwumve urubanza rwanjye, kandi mutegere amatwi kuburana kw’iminwa yanjye.
[7] Mbese murashaka kuburanira Imana? Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?
[8] Murayicira urwa kibera? Murashaka kuvugira Imana?
[9] Mbese ibagenzuye aho byababera byiza? Murashaka kuyiriganya nk’uko umuntu ariganya undi?
[15] Naho yanyica napfa nyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.
[16] Ibyo na byo bizambera agakiza, kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Kwiringira Imana ni intwaro ikomeye, igufasha no mu gihe cy’amakuba ntucogore.

1️⃣ IBYIRINGIRO MU MANA
No mu gihe cy’umubabaro ukabije Yobu yari arimo, akaba ataratekerezaga n’amaherezo y’ibihe bibi yari arimo, yari agifite ibyiringiro bishyitse mu Mana. Yari yarabuze ibye byose n’abe bose, byatumye amenya ko iby’isi ari ubusa, ari iby’igihe gito.

➡️ Abizera Ijambo ry’Imana nubwo rimwe na rimwe bahura n’imibabaro, dutegereje ibyiringiro by’umugisha nka Yobu.
📖Tito 2:13- Dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza

🙏🏽🙏🏽 Abaroma 15:13 Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.

2️⃣ GUPFA WIRINGIYE
(Um. 15) – Naho yanyica napfa nyiringira. Mbega amagambo ahamya kwizera! Ibyari byamubayeho byose, Yobu yari aziko ikintu kimwe giheruka gishobora kumubaho rwose, ari nacyo kintu cyonyine cyari kitaramugeraho ari urupfu, ndetse ko n’Imana ishobora gutuma apfa. Ariko n’ubwo ibyo byari kubaho, uko byamera kose, yari yiteguye gupfa yiringiye Uwiteka. (Ibyigisho bya SS 3/2016/P.91).

➡️ Nk’abakristo ntitugaterwe ubwoba n’ibyo satani adukorera! Tuvuge nka Mika 7:8 ngo Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo. Naho yatwica, yica umubiri ariko ubugingo bwacu bukomeze guhishwa muri Yesu, tugire ibyiringiro by’umuzuko. (Abakolosayi 2:3-4)- kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

➡️ Twizeye kuzahabwa ibyasezeranijwe turi kumwe n’abacu bapfuye biringiye Imana nka Yobu, nk’uko byanditswe mu (Baheburayo 11:39-40)- Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe, kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

🛐 MANA DUHE KUGIRA IBYIRINGIRO BY’UMUZUKO W’ABIZEYE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 13: AKOMEJE KUGIRA IBYIRINGIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *