Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 12 : YOBU AHINYURA AMAGAMBO Y’INCUTI ZE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 12
[1] Maze Yobu arasubiza ati
[2] “Boshye ari mwe bantu gusa, kandi ubwenge buzapfana namwe.
[3] Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, ese ibyo hari utabizi?
[4] Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, ari jye watabazaga Imana ikantabara, none umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.

[7] “Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, N’inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,
[8] cyangwa uvugane n’isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.
[9] Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko k’Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

  1. Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw’ikizima cyose, n’umwuka w’umuntu wese.

[12] “Ubwenge bufitwe n’abasaza, Kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi.
[13] Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana, Igira inama no kumenya.
[20] Imwaza amagambo y’abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge.
[21] Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi w’intwari.
[22] Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cy’urupfu igishyira mu mucyo.
[24] Abatware b’amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.
[25] Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nk’umusinzi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ibyo ubona ukabona nta gisubizo bifite, imbere y’Imana igisubizo kirahari.

1️⃣ UKURI GUHISHWE
🔰 [4] Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, ari jye watabazaga Imana ikantabara, none umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.

⏯️ Igitabo cya Yobu gikuraho umwenda ukingirije, hakagaragara ukuri kw’Intambara iri hagati y’Imana na satani ku buryo amaso yacu n’amatwi yacu ndetse n’ubwenge bw’isi bidashobora kubitugaragariza (Ibyigisho by’ishuri ryo Ku isabato Job 4/2016 P.21). Iki gitabo kitwereka Yobu nk’urubuga ruto rw’isibaniro.

⏯️ Habakuki nawe hari ibyo yibajije bifitanye isano ya bugufi n’ibyabaye kuri Yobu. Nyuma yo kwitegereza ibyamubagaho no kubona ibibera ku isi yateye hejuru agira ati: “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye. (Habakuki 1:2-4)

⚠️ Wiganya cyane tegereza icyo Imana iri bukore. Nta kiyitungura ibiba byose iba ibizi.

2️⃣ ISOMO RYO KWIGA
🔰 [20] Imwaza amagambo y’abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge.
Icyigisho dukwiye gukura mu gitabo cya Yobu, ni uko twebwe nk’abantu dukeneye kwicisha bugufi mu gihe twiha kuvuga iby’Imana n’imikorere yayo tubasha kumenya ukuri runaka, ndetse tukaba twanamenya ukuri kwinshi, ariko rimwe na rimwe nk’uko dushobora ku bibonera kuri bariya bagabo batatu bari inshuti za yobu, tubasha kuba tutazi uburyo bwiza bwo gukoresha ukuri tuzi (Ibyigisho by’ishuri ryo ku isabato Job 4/2016 p.100).

⚠️ Ngaho ca bugufi kuko icyubahiro ari icy’Imana.

🙏 DATA WERA HWEJESHA AMASO YACU TUBASHE KUREBA IBITANGAZA BYO MU MATEGEKO YAWE.🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *