Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 11: ZOFARI AHAMYA YOBU UBURYARYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 11
[7] “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?
[8] Biri hejuru nk’ijuru, wabigira ute? Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute?
[9] Urugero rwabyo rusumba isi, n’ubugari bwabyo buruta inyanja.
[10] Iyo ihise igakinga, igatumira abantu kujya mu rubanza, ni nde wabasha kuyibuza?
[13] “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko,
[14] Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure, kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.
[15] Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga, uzakomera kandi ntabwo uzatinya,
[16] Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, uzawibuka nk’amazi amaze gutemba.
[17] Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu, naho haba umwijima hazatambika umuseke.
[18] Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro.
[19] Uzaryama he kugira ugutera ubwoba, ni ukuri benshi bazaguhakwaho.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Ntibishoboka.

1️⃣ ZOFARI AMWISHIMA HEJURU
Aho kugirango inshuti za Yobu zibane nawe zimuhumurize mu mubabaro, ahubwo bakomeje kumwishima hejuru! (Um. 2-4) Ni nko kumubwira ko ibyamubayeho, aribyo byari bimukwiriye! 😭 Nyamara batazi ko ari satani ukomeje kumubabaza!

▶️ Si byiza kubona ibibazo bitandukanye cg ingorane; uburwayi, gupfusha, gufungwa, n’ibindi bibaye kuri mugenzi wawe, cg se naho mwaba mutavuga rumwe ngo umwishime hejuru! Erega ntiturwana n’abantu nk’uko (Efeso 6:12) havuga ngo : Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Iyi n’intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani, nubwo Yesu yamutsinze, izarangira Yesu agarutse.

▶️ Nk’abana b’Imana dufite inshingano zo guhumuriza abantu b’Imana tubasura, tubafasha, tubahumuriza, tubabwira ko Yesu abakunda, ko nubwo bababazwa n’iyi si, siko bizahora, tuzahozwa Yesu agarutse !
(Yesaya 40:1) – “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.

2️⃣ BONEZA UMUTIMA WAWE
Imana iranzi, irakuzi, kandi ikwifuriza ibyiza. Zofari yavuze ko ubushobozi bw’Imana buhambaye kandi ko ituzi (Um. 5-9), nyuma avuga uko umwana wayo agomba kwitwara. Ni ukuboneza umutima ukayitegera amaboko, ikibi no gukiranirwa ukabita kure, ntuzatinya ikibi cyose kandi uzibagirwa umubabaro wawe. Uzaba amahoro kuko ushyize ibyiringiro mu Mana. (Zaburi 23:4)- Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

🛐 MANA DUSHOBOZE GUKOMERA MU MINSI MIBI🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 11: ZOFARI AHAMYA YOBU UBURYARYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *