Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 33: IGIHE IBYAGO BIKUGARURA KU MANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 33
[1]Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.
[2]Akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n’amahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli,
[6]Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha abashitsi n’abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza.
[10]Uwiteka aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.
[11]Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.
[12]Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza
[13]arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.
[15]Kandi akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yemera ko Manase

1️⃣GUHAMYA UWO UKORERA

🔰Umucyo uhebuje wari wararanze ibisekuru byabanje wakurikiwe n’umwijima n’imyizerere ipfuye n’ubuyobe. Ibibi bikomeye cyane byaradutse kandi biraganza: iterabwoba, ikandamiza no kwanga ibyiza byose. Ubutabera bwaragoretswe maze urugomo ruhabwa intebe.

▶️Nyamara ibyo bihe bibi ntibyabuze kurangwamo abahamya b’Imana n’icyiza.
Ibihe by’ibigeragezo Ubuyuda bwari bwaranyuzemo bukabivamo amahoro ku ngoma ya Hezekiya, byari byarakujije mu mitima ya benshi imico ihamye yababereye nk’urukuta rubarinda gukiranirwa kwari kuganje icyo gihe.
Uko bahamyaga ukuri n’ubutungane byakujije umujinya wa Manase ndetse n’abari bamwungirije mu buyobozi baharaniraga kwirundurira mu gukora ibibi bakabicisha mu gucecekesha ijwi ryose ryabamaganaga. Kandi Manase yavushije amaraso menshi y’abatacumuye, kugeza aho yayujuje i Yerusalemu hose. (AnA246)

⚠️Burya nta mpamvu n’umwe uko yaba akomeye kose wakaguteye kugamburura ku Mana, kabone n’aho wabizira. Ba muri bake baharanira kandi bagahamya ukuri kw’Imana.
❇️Imana yemeye ko umwami Manase ajyanwa ari imbohe abona kwihana, Imana nayo umusuhuza ku ngomba. Mu byago ujye wibuka Imana hari igihe bifatanyiriza kukuzanira ibyiza, aribyo kwiyunga n’Imana.

2️⃣NI UBUHE BUTUMWA UTANGA

🔰Mu bantu imibereho yabo yari yaramaze guhindurwa ukundi n’ubuhakanyi bukomeye bwa Manase bitavugwa, harimo umuhungu we yibyariye waje kwima ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri. Umwami Amoni (mwene Manase) yavuzweho ibi ngo:”Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya .

⏩Mbere y’abo tuyobora, tubanza kuyobya abo twibyariye.
Ni ubuhe butumwa utanga, ni uwuhe murage uzasiga.

🛐 MANA DUSHOBOZE KUGUKIRANUKIRA UKO BIKWIYE NO KUGUHAMYA MU BUZIMA BWACU BWOSE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 33: IGIHE IBYAGO BIKUGARURA KU MANA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *