Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 9: YOBU YEMERA KO ARI UMUNYABYAHA, AHAKANA KO ARI INDYARYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 03 Mata 2023

📖 YOBU 9
[1] Maze Yobu arasubiza ati
[2] “Ni ukuri nzi ko ari ko biri, ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?
[3] Imana yashaka kumugisha impaka, ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.
[4] Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?
[5] Yimura imisozi itabimenye, ikayubikana uburakari bwayo.
[6] Itigisa isi ikayikura ahayo, n’inkingi zayo zikanyeganyega.
[7] Itegeka izuba ntirirase, n’inyenyeri ikazitwikira.
[8] Yibambisha ijuru yonyine, ikagendera ku miraba y’inyanja.
[9] Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya, n’ibirere by’ikusi.
[10] Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, ndetse n’ibitangaza bitabarika.
[20] Naho naba ndi umukiranutsi, akanwa kanjye kancira urubanza. Naho naba ndi intungane, niko kampamya ubugome.
[21] Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye, mpinyuye kubaho kwanjye.
[32] Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, ngo tujyane tujye kuburana.
[33] Nta wuturimo wo kuburanirwa, wabasha kudushyiraho amaboko twembi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ntawe uburana n’Imana kuko nta wayitsinda!

1️⃣ YOBU ABURANYA IMANA
Yobu yashatse kujya impaka n’Imana ariko abura icyo kuyisubiza! Ati : Imana yashaka kumugisha impaka, ntiyabona ibyo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi! Ahubwo atangira kurata ubuhangange bwayo. (Um. 4-10)

⚠️ Urinde wowe uhinyura ubuhangange bw’Imana, ugahindura amategeko yayo! Muri Zaburi 50:21 iti : Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.

▶️ Ca bugufi, icyubahiro kibe icy’Imana Umuremyi wa byose. Emerera Mwuka Wera akwigishe.

2️⃣ NTAWE UKIRANUKA URETSE YESU
Muri Yesaya 64:5 hatubwira ko ntawe ukiranuka. “Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.” Niyo mpamvu na Yobu wari wagaragajwe n’Imana ko ari umukiranutsi (Yobu 2:3), yagezaho nawe acika intege gusa akomeza kunamba ku Mana, nubwo ku bigaragara nta mpamvu n’imwe yari gutuma agira ibyiringiro. Ni nayo mpamvu yageze mu gice cya 42 akihana! 42:6 ati: Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” None se hano yihannye iki niba ari umukiranutsi!

➡️ Hari igihe twirwanirira mu mafuti, wagera mu bibazo ukibagirwa gusaba umugaba w’ingabo ukomeye kukurwanirira! Ni isezerano rye ko nitugera mu kaga azatugoboka akaturengera, nubwo ingabo zose z’umwanzi zagusatira, Yesu ntazaguhemukira, azakurwanirira! Twizere iri sezerano.

▶️ Nibyo koko ibintu ntibigenda uko twifuza cg dushaka. Ariko, ku mukristo uriho afite isezerano ryo kugaruka kwa Yesu, naho yababazwa muri ubu buzima, hari ibyiringiro kandi bikomeye by’uko ibintu bizahinduka. 2 Petero 3:13 Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.

🛐 MANA DUHE KUGIRA IBYIRINGIRO BISHYITSE MURI YESU KRISTO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 9: YOBU YEMERA KO ARI UMUNYABYAHA, AHAKANA KO ARI INDYARYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *