Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
YOBU 8 : BILUDADI AHAMYA YOBU UBURYARYA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 8
[1]Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati
[2]“Uzahereza he kuvuga utyo?Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira?
[3]Mbese Imana igoreka urubanza?Ishoborabyose igoreka gukiranuka?
[4]Niba abana bawe bayicumuyeho,Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo,
[5]Nushakana Imana umwete,Ukinginga Ishoborabyose,
[6]Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,Ni ukuri byatuma iguhugukira,Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.
[7]Nubwo itangira ryawe ryari rito,Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.
[8]“Ndakwinginze baza ab’ibihe bya kera,Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.
[9]Erega turi ab’ejo gusa kandi nta cyo tuzi,Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.
[10]Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?
[11]Urufunzo rwakurira ahadatose?Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?
[12]Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,Rubanziriza ibyatsi byose kuma.
[13]Ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimeze,Kandi ibyiringiro by’uhakana Imana bizashira.
[14]Kwizigira kwe kuzahera,Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.
[20]“Dore Imana ntizata umuntu w’intungane,Kandi ntizaramira inkozi z’ibibi.
[21]Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,N’iminwa yawe izavuza impundu.
[22]Abakwanga bazambikwa isoni,Kandi ihema ry’inkozi z’ibibi ntirizongera kubaho.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Abakiranutsi babo bari ku isi y’icyaha. Ibyago byayo bibageraho ariko bakaguma gushikama mu Mwami.

1️⃣IKIBAZO KIBAZWA

⁉️Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?
⏩Ikibazo cyo kubabazwa k’umuntu mu by’ukuri gikomeza gutera umuntu ubwoba. Tubona abantu beza bahura n’amakuba akomeye, mu gihe ababi bo bakora ibibi muri ubu buzima ntibabihanirwe. Abanditsi benshi n’abacurabwenge banditse uburyo bahangana no gushaka gushyira iherezo ku mibabaro umuntu ahura nayo. Nyamara ntibigeze babona igisubizo.(SS 2016 .68)
▶️Nk’uko twabibonye mu byigisho twabonye , kuri iyi si, abantu bose bakorera Imana n’abantu bakiranuka, babanza gutorezwa mu ishuli ry’umubabaro. Uko umuntu aba afite inshingano iremereye cyane kandi agakora umurimo uhanitse, niko n’ibigeragezo birushaho kumusatira kandi ni ko asabwa kurushaho kwitwararika.
Rero n’abantu beza bagerwaho n’ibibazo itandukaniro riba “ku kumenya uko ubyitwaramo kdi ukagira ibyiringiro bishyitse ku masezerano y’Imana ko izadutabara kdi izabana natwe”.

2️⃣UKO UKWIRIYE KWITWARA IMBERE Y’UBABAYE
🔰Nyuma y’inyigisho za Elifazi,Yobu yarongeye ahangana n’izindi za Biludadi wamubwiye ibisa n’ibya Elifazi.Ikibabaje, Birudadi yari afite ubukana n’impuhwe nke mu magambo yabwiraga Yobu kurusha Elifazi. Tekereza gusanga umuntu wamaze gupfusha abana be ukamubwira uti:”Niba abana bawe baracumuye,Imana yabaryoje ibicumuro byabo. (Umur 4)
▶️Imbere y’ubabaye birasaba guca bugufi mukajyana muri uwo mubabaro,ukamuhumuriza kdi ukamubwira amagambo amukomeza.

🔰Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.(1kor 4:5)

⚠️Ibyo duhura nabyo byose biba biri muri gahunda izi n’Imana niyo mpamvu tudakwiriye kwibaza impamvu yabyo.

🛐 DATA MWIZA NI WOWE MUGENGA W’IBIHE BYACU, DUHE GUHUMURIZWA N’IJAMBO RYAWE 🙏

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *