Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 03 Mata 2023
đ YOBU 9
[1] Maze Yobu arasubiza ati
[2] âNi ukuri nzi ko ari ko biri, ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?
[3] Imana yashaka kumugisha impaka, ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.
[4] Igira umutima wâubwenge, kandi ni intwari yâinyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?
[5] Yimura imisozi itabimenye, ikayubikana uburakari bwayo.
[6] Itigisa isi ikayikura ahayo, nâinkingi zayo zikanyeganyega.
[7] Itegeka izuba ntirirase, nâinyenyeri ikazitwikira.
[8] Yibambisha ijuru yonyine, ikagendera ku miraba yâinyanja.
[9] Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya, nâibirere byâikusi.
[10] Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, ndetse nâibitangaza bitabarika.
[20] Naho naba ndi umukiranutsi, akanwa kanjye kancira urubanza. Naho naba ndi intungane, niko kampamya ubugome.
[21] Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye, mpinyuye kubaho kwanjye.
[32] Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, ngo tujyane tujye kuburana.
[33] Nta wuturimo wo kuburanirwa, wabasha kudushyiraho amaboko twembi.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Ntawe uburana nâImana kuko nta wayitsinda!
1ď¸âŁ YOBU ABURANYA IMANA
Yobu yashatse kujya impaka nâImana ariko abura icyo kuyisubiza! Ati : Imana yashaka kumugisha impaka, ntiyabona ibyo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi! Ahubwo atangira kurata ubuhangange bwayo. (Um. 4-10)
â ď¸ Urinde wowe uhinyura ubuhangange bwâImana, ugahindura amategeko yayo! Muri Zaburi 50:21 iti : Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere yâamaso yawe, uko bikurikirana.
âśď¸ Ca bugufi, icyubahiro kibe icyâImana Umuremyi wa byose. Emerera Mwuka Wera akwigishe.
2ď¸âŁ NTAWE UKIRANUKA URETSE YESU
Muri Yesaya 64:5 hatubwira ko ntawe ukiranuka. âKuko twese twahindutse abanduye, kandi nâibyo twakiranutse byose bimeze nkâubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nkâikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nkâumuyaga.â Niyo mpamvu na Yobu wari wagaragajwe nâImana ko ari umukiranutsi (Yobu 2:3), yagezaho nawe acika intege gusa akomeza kunamba ku Mana, nubwo ku bigaragara nta mpamvu nâimwe yari gutuma agira ibyiringiro. Ni nayo mpamvu yageze mu gice cya 42 akihana! 42:6 ati: Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.â None se hano yihannye iki niba ari umukiranutsi!
âĄď¸ Hari igihe twirwanirira mu mafuti, wagera mu bibazo ukibagirwa gusaba umugaba wâingabo ukomeye kukurwanirira! Ni isezerano rye ko nitugera mu kaga azatugoboka akaturengera, nubwo ingabo zose zâumwanzi zagusatira, Yesu ntazaguhemukira, azakurwanirira! Twizere iri sezerano.
âśď¸ Nibyo koko ibintu ntibigenda uko twifuza cg dushaka. Ariko, ku mukristo uriho afite isezerano ryo kugaruka kwa Yesu, naho yababazwa muri ubu buzima, hari ibyiringiro kandi bikomeye byâuko ibintu bizahinduka. 2 Petero 3:13 Kandi nkâuko yasezeranije dutegereje ijuru rishya nâisi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
đ MANA DUHE KUGIRA IBYIRINGIRO BISHYITSE MURI YESU KRISTOđ
Wicogora Mugenzi.
Amen