Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 3 : YOBU YIGANYIRA UMUBABARO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 3
[1]Hanyuma y’ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho.
[3]“Umunsi navutseho urimburanweN’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu.
[4]Uwo munsi uhinduke umwijima,Imana iri hejuru ye kuwitaho,Kandi we kumurikirwa n’umucyo.
[7]Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,Rye kumvikanamo ijwi ry’umunezero.
[11]“Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,Simpeze umwuka nkivuka?
[12]Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?
[16]Iyaba narabaye nk’inda yavuyemo itazwi simba ndiho,Nk’impinja zitigeze kureba umucyo.
[20]“Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho?
[21]Kuko yifuza urupfu ntarubone,Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe.
[22]Iyo abonye igituro,Arishima cyane akanezerwa.
[24]Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,Kandi imiborogo yanjye isukwa nk’amazi.
[25]Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho.
[26]Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,Ahubwo ibyago ni byo bintera.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mu ngorane zikomeye cyane, ujye wishingikiriza ku masezerano y’Iyakuremye.

1️⃣HAVUMWE UMUNSI

▶️Tekereza uri Yobu. Mu buryo utabasha gusobanura ukibona umeze nka we, ibyo waruhiye byose, ibyo umaze kugeraho byose, ibyo Imana yaguhaye byose biturutse mu migisha yayo mu kanya gato nk’ako guhumbya, ukabona birayoyotse. Icyago nk’icyo nta busobanuro wakibonera, kubera ko isi nayo nta busobanuro ifite (SS 2016.50)
⚠️Yobu umuyoboke w’Imana ukiranuka, ibyago byamuteye byiyungikanya agerwaho n’umubabaro udasanzwe uherekejwe n’ibibazo byinshi adafitiye igisubizo, bityo avuma umunsi yavutseho.
▶️Umugiriki wo mu gihe cya kera yigeze avuga ko ikintu cyiza gishobora kuba ku muntu urupfu ruramutse rutariho, ari uko yaba atarigeze avuka. Ni ukuvuga ko ubuzima bushobora kugusharirira ku buryo ubona ko ibyiza ari uko waba utarigeze ubaho, bityo ukaba uciye ukubiri n’ibitubabaza umwana w’umuntu ahura nabyo muri ubu buzima bwo muri iyi si y’icyaha. (SS 2016 .50-51)

⚠️Turi mu isi y’icyaha, dukozwa hirya tugakozwa hino n’ibitubaho bitandukanye. Ari wowe ugwiririwe n’ishyano nk’iri, wabigenza ute?

2️⃣NI IKI YOBU AVUGA CYAGOMBAGA KUMURUHURA

📖Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama, Simpeze umwuka nkivuka?
Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?
Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka, mba nsinziriye, ni ho mba merewe neza, (umur 11,12,13)
🔰Mu by’ukuri Yobu yari aruhijwe cyane, imvugo yakoresheje avuga urupfu, yumvaga iyo aza kuba yarapfuye yari kuba aruhutse.
Ubuzima bwari bumaze kumuhindukira bubi, bumukomereye, busharira, akaba nta kindi yifuzaga mu byo yari azi cyamuruhura ntiyongere kumva ububabare usibye urupfu, akaruhukira mu mahoro yibereye mu gituro. Yari ababaye cyane ashenjaguritse umutima, ku buryo yibagiwe umunezero yigeze kugira mu buzima bwe, mbere y’uko agwirwa n’ishyano, ku buryo yifuje kuba yaba yarapfuye nyina akimubyara.(SS 2016.52.1)

▶️Nk’abakristo, dufite amasezerano y’agahehuzo arebana n’imibereho yacu y’ahazaza. Ni mu buhe buryo twamenya gusubiza amaso inyuma, tukibuka ibihe byiza twigeze kugira mu bihe byashize bigatuma tugira gukomera no guhumurizwa?

📖Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.(Yes 41:10)

▶️Iri sezerano ndetse n’andi yose ni ayacu.
Ntuterwe ubwoba n’ibikugeraho bishishana Iturwanirira iriho kandi iragukunda. Komera kandi ukomere turi hafi gutaha iwacu hatazabaho gutaka kose.

🛐 UHORAHO TUBASHISHE GUSHIKAMA MU MASEZERANO YAWE ADUHUMURIZA 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>YOBU 3 : YOBU YIGANYIRA UMUBABARO</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *