Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 2 : SATANI ATEZA YOBU INDWARA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 2
[1] Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.
[3] Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”
[6] Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”
[7] Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y’Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.
[8] Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.
[12] Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanyebaramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.
[13] Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Umwanzi satani yateye Yobu indwara, ariko Yobu anamba ku Muremyi we.

1️⃣ YARATWIMANYE

🔰Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, aribo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.(Rom 8:28)

▶️Amateka y’abantu yanditswe muri Bibiliya aba afite icyigisho gikomeye kerekeye umurimo n’umubabaro.
Uwiteka aravuga ati:”Muri abagabo bo kumpamya, ko ari njyewe Mana “(Yes 43:12)
▶️Turi abagabo bo guhamya ko Imana ari nziza, kandi ko ubwiza bwayo buhebuje. (Ub 158.5)
⚠️Nubwo Satani aturega umunsi ku wundi Imana yacu iradukunda. Naho ibyawe byakorwaho, ubugingo bwawe buri mu maboko y’Uwaduhanze.

📖Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”(umur 6)
⚠️Muvandimwe, ingorane wahura nazo zose uburwayi, kubura abawe, ubukene, byose Uwiteka arabizi mwiringire ubugingo bwawe buri mu maboko ye kandi abamwiringira ntibazakorwa n’isoni

2️⃣IKIGERAGEZO GIKOMEYE

🔰Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.
Umugore we aramubwira ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”(umur 8,9)

▶️Icyo gikombe gisharira Yobu yanyweragaho cyaje kwiyongeraho ikindi kintu kibabaje cyane. Incuti ze, zabonaga ko ibyago bye ari igihano gitewe n’icyaha cye, zongereye gushenguka n’umutwaro by’umutima we zimushinja ko yakoze ibibi.
Ub 159.7

⚠️Iyo uza kuba uri umugore cyangwa inshuti ya Yobu wari kwitwara ute muri ubu bubabare ndengakamere yari yasakiranye nabwo?
Wari bumugire iyihe nama?
▶️Ni kenshi twisekera kuri bagenzi bacu baguye mu bibazo tuvuga ko babigizemo uruhare, oya Imana yemera ko bitubaho kugira ngo turusheho guhamiriza amahanga gukomera kwayo, ibihamya birusheho kwigisha ko ari yo idufiteho ijambo rya nyuma.

🛐 UHORAHO DUHE KUBERA ABANDI INKOMEZI KABONE N’UBWO BYABA BIKOMEYE🙏

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “<em>YOBU 2 : SATANI ATEZA YOBU INDWARA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *